Icyakabiri cy’Abashakanye mu Bufaransa ntibumva uburyohe mu gihe cy’akabariro

Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bufaransa bugaragaza ko icyakabiri cy’abashakanye muri kiriya gihugu batajya baryoherwa n’akabariro.

Nk’uko tubikesha zigonet.com, ubu bushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ryitwa Association Pour la Literie (APL), ryo mu Bufaransa. Kutaryoherezanya ngo bigaterwa n’ibintubyinshi birimo kuzinduka k’umwe mu bashakanye  umunaniro, umunabi (stress) n’akazi kenshi.

Raporo ya buriya bushakashatsi igaragaza ko 37% by’ababajijwe bashyize mu majwi za nzogera zikangura umuntu mu gitondo iyo yazitegetse kumukangura ngo age muri gahunda runaka. Bkavuga ko ziri mu bya mbere bibabuza kwiterera akabariro mu mudendezo. Iyo abashakanye baba bageze igihe cyo  kugira icyo bamarirana ni bwo inzogera iba itangiye kuvuga. Hari n’ubwo yirangira batangiye igikorwa nyirizina maze uwo ikangura agahita abaduka agasiga mugenzi we agifite ubushake.
35% by’ababajijwe bo basubije ko kubera kuba baraye nabi ku buryo kugira icyo bibwira biba ikibazo. Ibi rero ngo iyo bibaye kenshi umwe muri bo byanze bikunze agubwa nabi bikaba byanamuviramo kuzinukwa.

18% bo batangaje ko mu gihe baba bari mu buriri, nta n’umwe ugerageza kureshya undi bityo bose bakaryumaho urugo ntirucinyirwe.

Ahaaaaaaaaaa!

4 responses to “Icyakabiri cy’Abashakanye mu Bufaransa ntibumva uburyohe mu gihe cy’akabariro

  1. Inka yange, ibi ni ibiki ra? sha i Butare hari association yitwa ABAPFUKO bakora ako gupfubura bene iyo miryango iba yarashegeshwe nibyo bibazo.
    Mu rwanda rero nntihazagire abagira icyo kibazo kandi i Butare babivura cyane.

  2. Muraho neza.
    nagira ngo mbabaze ese kunywa amazi y’akazuyazi mu giondo ndettse n’igihe icyo aricyo cyose hari icyo bitwara umubiri cyangwa biwumarira

    Murakoze

  3. NDABEMERA MUKOMEREZE AHO

  4. Big up Grnand .
    May God bless your plans .

Leave a comment