Inyota, imbeho, ubushyuhe n’ubukonje, impamvu zituma uruhinja rurira

Mu kubaganirira ku bishobora gutuma uruhinja rurira, reka muri iri ryamukuru, umusaza Oswald avuge ku nyota, imbeho, ubushyuhe n’ubukonje nk’impamvu zituma uruhinja rurira.

Uruhinja iyo rwumva rubangamiwe rurabimenyesha. Urirmi rubivugamo ni amarira. Ni gute wamenya niba uruhinja rufite ubushyuhe cyangwa ubukonje bwinshi? Birahagije gusa kunyuza urutoki mu ijosi rye ukamenya uko ubushyuhe bungana. Iyo ari bwinshi bikabije ahita atutubikana. Wafata kandi ku mpera z’ingingo z’umubiri, ni ukuvuga ku biganza, ku birenge bye ukamenya uko bushyuhe bwe bwifashe. Usibye ko ibi utabigenderaho kuko abahanga bavuga ko akenshi ibiganza n’ibirenge biba byumvikana nk’ibikonje kurusha ibindi bice by’umubiri.

Ntukibagirwe kandi kumuha icyo kunywa. Mu gihe hashyushe bikabije muhe amazi meza kandi afutse. Mu gihe hakonje muhe inkongoro irimo amata ashyushye cg umuhe ibere yonke maze asusuruke.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim cg kwa Oswald Oswakim II. Ganira na we kuri twitter kwa Oswaki kandi unasure urubaga rwe http://www.oswaki.wordpress.com.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s