Kuki impinja zikunda kurira iyo ijoro rikubye?

Mu gukomeza kubaganiriza ku bishobora gutuma umwana arira, reka muri iri ryamukuru umusaza Oswald abaganirire kuri ya marira abana bakunda kugira nimugoroba. 40% by’abana barira mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Impamvu ziranyuranye: ukurambirwa, ukuruha, gutinya umwijima.Impamvu nyamukuru, nk’uko abahanga mu mikorere y’ubwonko n’imyakura babivuga, ikaba kuba urwungano nyabwonko ruba rutarakura, bityo umwana akaba atabasha kwakira no kwihanganira stresses zagiye zimwirundanyamo amanywa yose.

Hari n’abajya bavuga ko umwana ari nk’icyangwe (sponge) nyacyo kuko imijinya, iminaniro n’agahinda k’ababyeyi be ari we bigenda bikitekamo. Ibyo byose akabigaragariza mu marira. Ibi bikaba byasa n’ibya imbwa ishaka kwiruma umurizo. Kuko n’icyo gihe iyo umwana arira, byongerera stress umurera, ya stress akayishyira mu mwana we, bigakomeza gutyo gutyo maze umurera yaba akiri muto ataramenyera iby’abana na we akaba yagera aho aturika akarira.

Ni yo mpamvu umusaza Oswald abwira abamama bakiri bato kutajya barambirwa amarira y’abana babo. Igihe bibarenze muge mugisha inama ababatanze kubona izuba. Kuko iyo urakariye umwana wawe ngo ni uko ari kurira, bwa burakari bumukukiramo maze si ukurira rukabura gica.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim no kuri twitter.com kwa oswaki. Sura kandi urubuga rwe http://www.oswaki.wordpress.com

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s