Kuki uruhinja iyo rukigera ku isi ruhita rurira ?

Umwana iyo akiri mu nda akoresha oxygen ya mama we. We ubwe ntiyihumekera. Nyamara iyo ageze ku isi umubiri we ugomba gutangira kwirwariza muri byose birimo no guhumeka. Kubera rero ko ibihaha bye biba nta na rimwe byari byakagiyemo umwuka bibama bihwamitse. Noneho umwuka uruhinja rwinjije ukagenda ukabatura ibihaha, umwana akaribwa bityo akarira.

Gusa abanganga bavuga ko atari abana bose barira iyo bakivuka. Ibi bikanyibutsa ukuntu mu myaka yashize ababyaza iyo babonaga umwana ageze ku isi ntarire bagiraga impungenge ko yaba atari muzima. Maze si ukuhata inshyi ku tubuno kakahava, bagira ngo ababare maze arire. Yarira bakiruhutsa bati « ahoooooo ! ni muzima ! Kuri ubu ariko niba n’ababyaza dufite muri iyi myaka bakubita uduhinja simbizi. Gusa nk’umusaza ntekereza ko atari ko bikimeze kubera iterambere ry’ubumenyi n’amashuri yabaye menshi.

Ibindi bishobora gutuma umwana ukiri uruhinja arira ni ibihe ?

Mu busanzwe umwana w’uruhinja akenshi akunda kurira kubera gusonza. Gusonza ni byo biza ku isonga mu gutuma uruhinja rurira. Cyane ko amezi yarwo atatu ya mbere, ruba rushaka konka kandi amashereka akaba agogoreka vuba bishoboka rugahita rusonza. Mwe babyeyi rero mureka umwana akarira ntimuhite mumuha ibere aha ngo muragira ngo amenyere kutonka buri kanya, ibyo muba mukora ni amakosa akomeye. Uruhinja ruba rukeneye kurya nyabyo yaba ku manywa yaba nijoro. Gutetesha umwana nk’uyu ni ukwiteganyiriza, kumuha ibere uko agaragaje ko arishaka ni byiza kuko usibye kuba ahozwa n’uko mumumaze inzara, anatuzishwa n’uko abona mumwitaho mumugeraho uko abakeneye.

Abwirwa benshi akumva bene yo, mumenye ko twese ari hariya twatangiriye maze mubungabunge impinja ! Ibindi bikunda gutuma impinja zirira tuzabireba ubutaha !

2 responses to “Kuki uruhinja iyo rukigera ku isi ruhita rurira ?

  1. Hello!

    Murakoze ku bisobanuro byiza mutanga kuko qbenshi babibonaga gutyo gusa batazi aho bikomoka .

    Nono ni kuki iyo umuntu iyo ageze mu za bukuru +70 years old ubwenge busubira inyuma akamere nk^umwana ni ukubera iki ?

    Sijye gusa hari benshi bakeneye kubi,enya .

    MURAKOZE !

  2. Urakoze cyane J.P, na byo nzabikoraho iryamukuru! Stay in touch!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s