City Science: Kundubumenyi

Tanzaniya-Mozambike– Imbeba zihumurirwa cyane mu mirimo yo gutegura mine

Umuryango w’Ababirigi witwa APOPO ufite ikigo utorezamo gutegura mine imbeba za rutura muri Tanzaniya. Iyo zimaze kuba intozo bazijyana gutegura mine zitegwa abantu zinyanyagiye hirya no hino muri Mozambike. Kuri ubu ziriya mbeba zimaze kwifashishwa mu gutegura mine ku cyakabiri cy’ubuso bwa Mozambike cyane cyane mu majyaruguru. Ngira ngo murabizi ko intambara yari yarazahaje kiriya gihugu yarangiye mu 1992.

Zitozwa zite?

Umugabo w’umubirigi witwa Bart Weetjens ni we ukuriye kiriya kigo kizitoza. Azitoreza ku busi bungana na ha 24 akifashisha mine 1500. Iyo imbeba ivumbuye mine ayihemba umuneke n’ubunyobwa. Iyo imbeba itavumbuye mine irabwirirwa yareba nabi ikanaburara.Ibi ni byo bituma buri mbeba ikora ishishikaye kugeza ubwo imenyereye akazi.

Ibyiza byo kwifashisha imbeba mu gutegura mine ni ibihe?

Bart Weetjens avuga ko imbeba zizafsha Abanyafurika kureka ibintu byo gutegereza ak’imihana. Akavuga ko kwifashisha imbwa bihenda cyane. Kuzigaburira, kuzivuza, kuzirinda indwara, kuziha umunyenga mu mudoka igihe umuntu agiye gutegura ibisasu ahandi… Bart Weetjens avuga ko usibye n’ibyo imbwa ishobora guturikanwa na mine mu gihe ku mbeba biriya bidashoboka kubera ko imbeba nta buremere bwinshi zigira.

Arata ibyiza by’imbeba, Bart Weetjens avuga ko kuzigaburira bitarushya, kuzitoza ngo biroroshye. Ikindi kandi indwara zo muduce twa ngengamirase ntizizihangara. Bart Weetjensavuga ko nibamara gutegura ibisasu byo muri Mozambike ziriya mbeba bazijyana muri Angola gutegura mine zitegwa abantu zikihandagaye nyuma ya ya ntamnara yarangiye ari uko Jonas Savimbi yivuganwe.

Ubu buryo bwo gutoza imbeba ni bwo bita Conditioning mu cyongereza. Mu gifaransa bavuga Conditionnement. Mu buzima bwacu bwa buri munsi hari ibintu twiga ku buryo bwa conditioning (Learning by conditioning). Ni yo mpamvu ubutaha tuzarebera hamwe uko conditioning ikorwa n’ingero zayo zindi mu buzima bwa buri munsi.Ni kuri 88.3 FM City Radio, Inshuti ya Bose na njye Oswald Mutuyeyezu.

2 responses to “City Science: Kundubumenyi

  1. Oswalid we love you so much please keep in touch

  2. Mutubwire contact zanyu murakoze mubwire tom close muti indirimbo zawe ntabwo ari inyarwanda.murakoze

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s