Views about the new law reducing the penalization of abortion. Collected via sms and facebook during Umunsi Ukeye Show on City Radio October 17, 2011

SMS’s

FM nge nda bishyigiye kuko bikomeje byaba arukororera igihugu amabandi 11
2011-10-17 – 08:34
BJR. KUKI DUSHAKA KWAMBURA UBUZIMA ABANA KDI TUTARABUBAHAYE? ESE BIBUKA KO USHOBORA KUYIKURAMO UGAHWANA NAYO? IMANA IDUTABARE MU RWANDA 12
2011-10-17 – 08:34
satani aribasira urwanda ejo na homosex izatorwa 13
2011-10-17 – 08:33
nibatora iryo tegeko, batekereze iyo inda zabo arizo barikuba barakuyemo!!! 14
2011-10-17 – 08:32
Hagowe abahungu binaniwe ahubwo, kuko ubu bose bazitwa ko bafashe kungufu. Nabo nibagabanyirizwe ibihano 15
2011-10-17 – 08:32
Gukuramo “inda”ni icyaha gikomeye ahubwo bongere ibihano, naho abatora ko kigabanywa ni uko baba banabihaye inyito igayitse, hari umudamu umaze guterefona abyita “GUKURAMO AMADA” 16
2011-10-17 – 08:30
Hagowe abacamanza bagiye guhura n’imanza agahiryi z’abafashwe ku ngufu 17
2011-10-17 – 08:30
ndabona bakongera igihano kandi abasore bihakana abana babo inkiko zibahane zihanukiriye ni claudia gisozi 18
2011-10-17 – 08:30
Waruzi ko abenshi mubayatora ari abanyamadini n’ amatorero banahabwa amasakramentu ku mugaragaro bitatira igihango cy’Imana 19
2011-10-17 – 08:25
ndibazanti kurwanyako bashiki bacu bashaka bafite imyaka, 18ariko bagashyigikira ko inda zivamo naho kumirwa njye nka MUNYAWERA SINDIMO MUBABYEMERA 20
2011-10-17 – 08:25
fm abakobwa bose bage muri onapo. byose nu kwica. ese ukuramo inda atwite uri umugabo mugiranye aKabazo yatinya kukwica 21
2011-10-17 – 08:23
NUMIWE BASIBE IBYO BINTU BATOYE BARABA BAKOZE NEZA BASHOBOR GUKURAMO UZAHINDURA IKI GIHUGU PARADIZO MURAKOZE PEREZIDA AREBA KURE NZI KO ATAZABYEMERA AHUBWO AZABANEGURA KANDI YUBAHA IMANA 22
2011-10-17 – 08:22
Nimubareke abadepite bacu ejo baratora n’iryo guterwa inda ku ngufu ku nkumi yose kugira ngo abaganga bazabone izo bakuramo 23
2011-10-17 – 08:21
aba pasteur bovuga iki bamwe aribo bazitera 24
2011-10-17 – 08:19
radio mwaramutse barakuraho igihano cy’urupfu bakemera gukuramo inda Imana ntibyemera 25
2011-10-17 – 08:18
fm Iryo tegeko nibarisinya Bazashyiho ni rya kontara 26
2011-10-17 – 08:17
radio ahubwo imfu zabazikuramo zigiye kwiyongera 27
2011-10-17 – 08:16
Mwaramutse. jye ndasabira Nyakubahwa President ubwenge buva ku Mana iryo tegeko ntazarisinye kuko byakururira igihugu umuvumo. URwanda rwakuraho igihano cyurupfu maze kikica abaziranenge. iyo niyindi nzira satani yaciyemo. ni ASTERIE ku Kicukiro 28
2011-10-17 – 08:15
radio Ese bazitwara barebahe? Kuzikuramo si umuco Ufashwe ku ngufu yihutire kujya kwamuganga bahite bayikumira anarindwe na sida ucikiweho kapote nawe ajye agure utunini dutuma itabaho maze be kwica impinja sawa sawa. Dodos 29
2011-10-17 – 08:15
UMUCO NITERAMBERE BIRAHABANYE UWO UTARABONA NTIYAKUBABAZA NI CLAUDE 30
2011-10-17 – 08:12
iryo tegeko riracuramye umuntu arica bakabibatiza gukuramo inda ntahanwe uwafashe kungufu igifungo imyaka 25 kuzamura kandi barigutiza imbaraga ubusambanyi 31
2011-10-17 – 08:12
FM AHAA!!NTAWABONA ICYO AVUGA!UBWO SE NABA YAMAZE KUVUKA AKAMUNIGA NGO AYIKUMO, ATANIYE N’UMISHE UMUKURU? UWO UVUZE NGO MU RWANDA TURI BENSHI, NTAHO ATANIYE N’UWAVUZE NGO IKIRAHURE CYARUZUYE NJYE NDABONA SIDA IGIYE KUBAMARA, KUKO ABENSHI BATINYAGA INDA SIMBYEMEYE IMANA IZABIBABAZE 32
2011-10-17 – 08:11
REDIO BYATAGIYE ITEGEKO ARUKUBYARA BATATU NONE NDABONA KUBYARA BIZAGERA AHO BIBE ICYAHA NOKUBASHAKANYE NI BERNALD 33
2011-10-17 – 08:11
mbega urupfu rw’abaziranenge! genocide si urupfu systematique rwibasira igice cy’abantu runaka gishyigikiwe na leta? Genocide y’impinja ngo mutahe. Pls president don’t sign that law. Buri wese afite uburenganzira bwo kubaho 34
2011-10-17 – 08:11
abantu benshi bafite intimba yo gupfusha!Umunsi uwakuwemo inda azibuka ko uwapfuye yarikuba amufatiye runini, nta tegeko rikumira trauma rizaba ryatowe! 35
2011-10-17 – 08:11
iyo nayo ni genocide kwica utwana turi munda 36
2011-10-17 – 08:11
uwo muntu uvuze ngo mu Rda turi benshi nawe ko ari mubagize ubwo bwinshi , iye ko nyina atayivanyemo ! Mugiriye inama yo kwirinda guhubuka 37
2011-10-17 – 08:10
aho gukuramo inda nibidahanwa bizagirwa umwuga wokuryamana nt’agakingirizo? niba aribyo nibatore irihana abazitera kuko akeshi bahita bitaza abo bakobwa cg abagore. kandi guheheta nibishakirwe umuti. murakoze umunsi mwiza 38
2011-10-17 – 08:08
bjr. Uwo uvuze ngo mu Rwanda turi benshi bajye bazikuramo niyihereho yiyahure araba agabanije umubare! 39
2011-10-17 – 08:07
IRYO NISHANO UMUNTU AGUKUBITIYE INKA IKARAMBURURA MWAGERANAHE? NKANSWE UWO MUIRANENGE UBA UZIZE UBUSA 40
2011-10-17 – 08:06
efemu ubwo abaganga bazica icyo cyiremwa nibande babitinyuka baba bazi arinde wayimuteye abikoze nawe yaba ari umwicanyi nkanyiri kuyiterwa yewe rekadutegereze ijambo ryanyuma ariko ariko arikoweee 41
2011-10-17 – 08:06
mumbarize uwo mugabo uvuze ngo nibenshi kkuki we ariho batamukuyemo? 42
2011-10-17 – 08:05
hi guys it’s a zwahamatic action, thir is realy bad any way congs to a ndw couple of oswakim and sandrine ubukwe hafi aho, kandi muzabyare hungu na kobwa 43
2011-10-17 – 08:05
FM MWARAMUTSE BAKOREYE ISHYANO BASHIKI BACU KUKO BIZATUMA BAGUMIRWA KURUSHAHO NI MAURICE KU MUGOMERO 44
2011-10-17 – 08:04
FM NAMANI KIMIRONKO GUKURAMO INDA SIBYO BAZE BAREKA KUZISAMA BAZE BAZITAZA BAZIREKE 45
2011-10-17 – 08:03
KO IGIHANO CY’URUPFU CYAVANWEHO, UWO MWANA ABA YAKOZE IKI KUGIRANGO AHOTORWE? UWAGONZE POTO CG UMUKINDO BAHANWA BIKOMEYE, NONE KWIKORA MU NDA BIREMEWE KOKO? 46 250788431717
2011-10-17 – 08:02
Abo bakuramo inda bameze nk’inko zirya amagi tubamagane 47
2011-10-17 – 08:01
ICYO GIHANO KIRAHAGIJE IGIFUNGO KIRAKOMERA, NAHO BAGUFUNGA UMWAKA IT’S ENOUGHT, ahubwo bakoreshe izo P du lendemin then ntibajye murizo nkuru thanks 48
2011-10-17 – 08:00
FM Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho Muganga ntaburenganzira bwo kwica afite n, Abadepite ntabwo bafite 49
2011-10-17 – 08:00
MUGIHE YATABWEMO FIBLE OPTIQUE ATABISHAKA UWO YABYARA YAZAMUTERA AGAHINDA THE REASON WHY BAZIKURAMO N’IBURAYI BIRAHABA 50
2011-10-17 – 07:59
niba ukuyeho, igihno cyurumfu, kubishe abantu, none ngo impinja zitazi na kigali ndumva twabyanga 51
2011-10-17 – 07:58
fm gukuramo inda yuwo udakunda ni mana niyaguhana kandi igihe utateguye kubyara kuramo 52 250785513168
2011-10-17 – 07:42
Gukuramo inda ni icyaha kubishyigikira no kubishyira mu itegeko birababaje. Umwana navuke ahabwe uwamufashe ku ngufu, abe yarabigaragaje bikimara kuba 53
2011-10-17 – 07:31
gukuramo inda ahaa!! Iryo nishyano ahubwo barazanira igihugu umuvumo. kuko ntaho bitaniye no kwica
FACEBOOK
Oswald Oswakim
Ibihano ku cyaha cyo gukuramo inda byarahanantuwe! Ubivugaho iki? Sangira ijambo n’abateze amatwi Umunsi Ukeye kuri City Radio
Like • • Unfollow post • Share • 4 hours ago near Kigali

• Digje Pacy Inkoramutima, Asa Jean de Dieu and Peckinho Dinho Gaucho Patrick like this.

o
Rugamba Van Dave-sar Nukuvuga ko basa nkabari kugenda babishyigikira kdi ubwn ni ubwicanyi nkubundi bwose babyongere ahbwo kuko birababaje pe!
4 hours ago • Like • 1 person
o
Samuel M. Nymgbo birababaje kuko ubuzima ari impano y’Imana
4 hours ago • Like
o
Digje Pacy Inkoramutima Kuri njye kuba bagabanije imyaka byakongera umubare wababikora kuberako byibura abantu batinyahaga ibihano buretse uzareba uko bizagenda uzajya ujya kwa Muganga usange huzuye abaje gukuramo amada kdi Mwibukeko ari ni icyaha cy’ubwicanyi ubikora nubishyigira Imana izabereka aho ibera akaga
4 hours ago • Like
o
Nshim Ngenzi Thacien Ese oswa kwica biremewe rero?ese koko abantu ntibanatinya imana?ruriya rubuto amaraso yarwo abcikora bose bazayabazwa
4 hours ago • Like
o
Nshim Ngenzi Thacien Ese oswa kwica biremewe rero?ese koko abantu ntibanatinya imana?ruriya rubuto amaraso yarwo abcikora bose bazayabazwa
4 hours ago • Like
o
Fiky Gloire Nuyitera nawe Imana ntizamwibagirwa pacy.burya bose baba bakoze icyaha.
4 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Mbega zwahama ! ushobora gukuramo inda ugasanga yari kuzaba minister of defense! why not a journalist like you so, Ubwo parlement ko numva ikibuga cyayinyereranye none ikaba iri kwipasa muremure?
4 hours ago • Like
o
Kibamba Rene Bert Amy Gukuraho ibihano ndabishigikiye mu gihe byakorwa mu gihe kiri hasi y’ukwezi.no kubyara ibibazo nabyo nta terambere.
4 hours ago • Like
o
Uwimana Johnson Biriya bihano kubw’ababigize umwuga urambwirako hari icyo bizbabwira? nibagure naza Gereza,naho ibindi n’ubwicanyi nabwo
4 hours ago • Like
o
Roger Habimana Abortion=killing ,ntabwo Imana ibyishimira! God will curse our country soon or later kubera kuvutsa ubuzima abo baziranenge!
4 hours ago • Like
o
Busingye Viola Cyokora ibyodukora byose tumenyeko ibi aribihe byanyuma nonese ko twamagana genoside kwicya abana byotubyiti iki
3 hours ago • Like
o
William Gwiza • Friends with Benimana Theogene
ewana njye ndabona ikintu kijyanye no gutinya uwiteka twaragiciye amazi kandi ibyo byose bijyana no kwakwanga gutwara inda ndavuga kuri case y’ ubusambanyi bweze muri iki gihe mureke dukomeze twungurane ibitekerezo i am sure dushobora kuza kubona igisubizo kirambyekibereye u rwanda rwacu rwa gasabo
3 hours ago • Like • 1 person
o
Leony Nestah Lionne Oya rwose,ntibyari bikwiye,umuntu ukora kiriya cyaha ubundi nta n’impuhwe nankye aba akwiye kuko harimo no kwiyahura!
Ni ubunyamanswa,ni ubwicanyi bw’indengakamere!
Yewe ni ZWAAAHAMA ikuriye izindi.
Amashyi menshi k’uba fille meres,kuko njye mbabara mu ntwarikazi.
3 hours ago • Like • 1 person
o
Semuhanuka Niwebavuze • 116 mutual friends
Ayo ni amahano! Niyo waba wafashwe kungufu ntampamvu
3 hours ago • Like
o
Uwamahoro Clementine Uwemeye gutwita nabyare,uwafashwe kungufu babimuryoze uwo mwana imiryango cg Leta ifate en charge ibyo bibondo,naho ubundi kwica ntibyemewe n’Imana ntibyemera,iterambere we!
3 hours ago • Like
o
Obed Job Nahayo • 23 mutual friends
Uwo uvuga ngo turi benshi azi aho ijambo ikirahure cyuzuye byatugejeje? Bigaragara ko abo twita ko dutuma ahubwo bituma!
3 hours ago • Like
o
Ndabamenye Theodore uziko satan yigaruriye isi kabaye koko oswalid shyira mu gaciro ukuri new world order twayitangiye
3 hours ago • Like
o
Sandrine Mukama gukuramo inda ni ubwicanyi nk’ubundi, ese uwo mwana uba uvukije ubuzima uba uzi azavamo iki, tekereza iyo umubyeyi wantwite cyangwa wagutwite iyo aba yarayikuyemo, ni ikibazo. Kugabanya ibihano byerekana ko amaherezo ari ukubikuraho, I am against it kabisa
3 hours ago • Like • 1 person
o
Uzest Ernest Uzatsinda THATS-SWAHAMATICABIRITY-NGE-NYIMUTEYE-AKAYIKURAMO-NAMWIHANIRA-KDI-IGIHANO-KIRUTA-ICYO-LETA-YAGOMBAGA-KUMUHA
3 hours ago • Like
o
Gahigi Sarah Oswald iyo ni genocide nkizindi,kuko Imana izaturimbura,iyo nizwahama
3 hours ago • Like
o
Ppac Paci nicyaha gikomeye, nta kukigabanyiriza agaciro
3 hours ago • Like
o
Cris Miller Oswald turabinginze mubyamagane mwivuye inyuma kuko mubicecetse ejo mwazumva bashizeho nokwica abakuru!!
Ese ubutabera butumariye iki?
Mubyamagane turabinginze!
Gusa niba aruku bimeze u rwanda nirukiri u rwanda!
3 hours ago • Like
o
Mitsutsu Jean Pierre • 40 mutual friends
ntakibazo kuko nubundi babikoraga!!!!!ahubwo babikureho byose peeeeee
3 hours ago • Like
o
Mtmgu Mendy Eric Ibyo nagahoma munwa! nonese ko bakuyeho igihano cyurupfu kubanyabyaha kikaba gisigaye kumpinja zitagize icyo zikora?!?
3 hours ago • Like • 1 person
o
Mtmgu Mendy Eric Ibyo nagahoma munwa! nonese ko bakuyeho igihano cyurupfu kubanyabyaha kikaba gisigaye kumpinja zitagize icyo zikora?!?
3 hours ago • Like
o
Ngabonziza Lievin Kukigabanyiriza ibihano sibyo kuko finalement bizemerwa,mwibuke n’i Burayi batangiye bamagana ababana bahuje ibitsina none finalement byarangiye henshi babyemera,naha rero byarangira bibaye gutyo.
3 hours ago • Like
o
Niyonshuti Thacien • 25 mutual friends
NONESE BURIYA BAKEMUYE IKI? KO BATIJE UMURINDI INKORAMAHANO UBWO SI IHOHOTERWA RIGIYE GUKORERWA UTWO TUZIRANENGE?
3 hours ago • Like
o
Niyonshuti Thacien • 25 mutual friends
NONESE BURIYA BAKEMUYE IKI? KO BATIJE UMURINDI INKORAMAHANO UBWO SI IHOHOTERWA RIGIYE GUKORERWA UTWO TUZIRANENGE?
3 hours ago • Like
o
Ndekezi Jean Claude Musaza nkabongabo bazikuramo uwabahana banashaka abagabo ntibazongere kubyara.tekereza kuruwo muzira nenge abayishe
3 hours ago • Like
o
Patrick Nzambez • 63 mutual friends
Bagiriwe ikizere ark gufata imyanzuro ikomeye bonyin sibyo, abanyamadni baterane naho ubundi ibyo ni ukutuzanira imivumo
3 hours ago • Like
o
Emilien Nsengimana • 16 mutual friends
Ese utora iryo tegeko, iyo mama we ayikuramo aba arihe? Bareke gushakira umuvumo igihu cyacu.
3 hours ago • Like • 1 person
o
Munyaneza Augustin I’am so sorry to hear that.
3 hours ago • Like
o
Bernard Nsanzimana • 65 mutual friends
Oswald, muri CRIMINOLOGIE (ubuhanga mu byaha), habaho ikitwa dépénalisation (kugabanya ubukana bw’icyaha) na décriminalisation (gukuraho icyaha). Icyabaye ni dépénalisation kandi akenshi iganisha kuri décriminalisation. Ni ukuvuga ko ubu ub…See more
3 hours ago • Like
o
Uzest Ernest Uzatsinda OSWAKIM-NIBYIZA-KURI-LETA-KURINGE-NIZWAHAMA
3 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Iryo tegeko nibaritora bazagure na gereza imana izabakubita urushyi
3 hours ago • Like
o
Claude Mubera Pichici • 14 mutual friends
Wapi Icyo Kintu Bacyamagane Bareke Gushyigikira Icyaha
3 hours ago • Like
o
Oswald Oswakim Ndabashimiye mwese abatanze ibitekerezo! Ibyo mwumva bikwiye gukorwa azabe ari byo Imana yemera!
3 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Parlement Imana Iyihe Iruhuko Ridashira
3 hours ago • Like • 1 person
o
Murinda Fred this’s policies for reduce population growth in country but its bring cursed
2 hours ago • Like
o
Bimenyimana Simon Pierre Petit • 9 mutual friends
bano bantu barashaka ko isi irangira vuba ngirango yabarambiye nawe se urabona bino bituganisha hera .
2 hours ago • Like
o
Habineza Jean D’amour • Friends with Gikundiro Josee
bishobora gutuma abana b’abakobwa birara bagakomeza gukora ibidakorwa mu gihe cyitabigenewe.ahaaa ntibyoroshye pe!!!!!!!
about an hour ago • Like
o
Brad Gen • Friends with Liliane Kenny and 17 others
ZWAHAMA kweri,barebe aho byakoreshejwe ingaruka byateye,«bashyireho ama centre d’education,bahe ingufu mukwisha abaturage»biruta! kandi niba byanze ntibatange uburenganzira busesuye mugukuramo inda.habeho amananiza akomeye cyane kushaka kuyikuramo”turwanye igitera icyo cyibazo aho kurwana ningaruka zicyo cyibazo”ntaho twaba tugana
about an hour ago • Like
o
Joseph Rugira
koroshya ntibivuga kuvanaho icyaha, ahubwo hazarebwa circonstances kworoshywa byajya biba, urugero: njye aho kubyara inda ntifuza nayikuramo reba nkawe ababa bfashwe kungufu ubwo se afite ibimenyetso bifatika kuki atayikuramo? gusa icyo nta…See more
about an hour ago • Like
o
Umumararungu Theoneste
Ibi bintu biteye isoni ku gihugu nk’Urwanda. Ibi se nibyo bita kwihesha agaciro ra ? Iyo utwite ubu utwite umuntu ntabwo aba ari igikoko utwite. Iyo wishe uwo utwite wabigambiriye uba wishe umuntu, ugomba guhanwa nk’undi mwicanyi wese. Abo badepite bamenye ko gutora iri tegeko bihabanye cyane n’umuco nyarwanda kandi ko ari urukozasoni. Niba ari n’abanyamahanga babategetse kuzana imico y’iwabo mu gihugu cyacu ngo ni uko badufasha basabwe kubahakanira. Ikiruta ni ukurya duke ukaryama kare aho gukora amahano nk’aya. Abadepite kandi basabwe guca mu baturage bakumva icyo babivugaho byaba ngombwa hakaba kamarampaka kuri iki kibazo naho ubundi ibi ni ukurengera.
30 minutes ago • Unlike • 1 person

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s