The Wise Man’s Word

Rubavu: Ubupfubuzi bwatumye bafatana

Ku wa kane tariki ya 13 z’ukwa gatanu 2010  ku Gisenyi umugore n’umugabo batashakanye barafatanye igihe bakoranaga imibonano mpuzabitsina. Byagenze bite?

Nyir’umugore yari yaramenye ko umugore we amuca inyuma maze ajya gucisha imiti ya karahabutaka mu gihug cya Tanzaniya. Yayikozeho maze umugore na wa mugabo (umupfubuzi) utari uwe barafatana igitsina gabo gihera mu gitsina gore. Bajyanywe ka muganga bagifatanye abanganga bagwa mu ihurizo rikomeye ryo kubafatanura. Churgie? Bari babaye siamois se?

Abavandimwe baguyaguye umugabo w’uriya mugore ngo abababarire akore ku giti cye babashe kurekurana. Yarababariye koko agikoraho bararekurana.

None se bakunzi b’irya mukuru ku nshuti ya bose, ibi ni ibintu by’i Rwanda koko. Kuki mwitabaza abapfubuzi. Ntimuzi kwemezanya se? Cg mwarahararukanwe. Kuki uriya mugore n’umupfubuzi we baruhije uriya mugabo ajya Tanzaniya? Harya ngo akababaje umugabo kamurenza impinga? Ubundi kabaga ari ifaranga none byabaye ubupfubuzi. Ni akumiro!

Ubutaha tuzareba uruhare rw’kabazo ko mu mutwe kitwa Sexual Obsession mu gutuma abashakanye batemezanya bikaba ngombwa ko bitabaza abapfubuzi. Ntimugacikwe rero n’iryamukuru ku Nshuti ya Bose. Ni nyuma ya buri makuru kuri City Radio 88.3 FM. Ni ukuvuga saa moja na 15 za mugitondo, saa sita na 15 ku manywa na saa moja z’umugoroba.

Umusaza Oswald

Advertisements

One response to “The Wise Man’s Word

  1. Ibi bintu ntabwo bikwiriye i Rwanda abantu bisubireho.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

w

Connecting to %s