Iryamukuru: Uryama wubitse inda? Ntutuje mu bitekerezo!

Bakunzi b’iryamukuru ku nshuti ya bose, turacyavuga ku bisobanuro bya positions zo kuryamamo. Waba ukunda kuryama ugaramye maze amaboko ukaysegura uyabisikanishije munsi y’umutwe? Bisobanuye iki?

Ubu ni uburyo bwo kugerageza kwirukana muri wowe imyitwarire ya cyana iba ikuranga. Ibi ariko birikora, ntubanza kubitekerezaho ngo wiyurukanemo ubwo bwana bubaba bwarakugize imbata. Usasanga abakunda kuryama gutya baba bari mu bihe byo kubura ibyemezo bya kigabo byo kwikura mu bibazo biba bibasebya, bibagaragaza nk’abakiri abana, kandi ari bakuru. Ni bwo rero umubiri wikoresha ukjya kwisanga wiseguye amaboko abisikanije munsi y’umutwe wawe igihe uryamye ugaramye.

Ukunda kuryama wubitse inda ?

Aba bahanga bakoze ubushakashatsi ku bisobanuro bya positions zo kuryama bavuga ko ingimbi hafi ya zose zikunda kuryama zubitse inda. Hari n’aho mu masemaniri, abapadiri bajyaga birukana umunyeshuri baguye gitumo muri dormitory aryamye yubitse inda. Ahaaaa, niba bakibirukana ariko mumbaze mbabaze !

Gusa kuryama gutya bikunda kuba ku bantu bakijarajara muri bo bakifitemo akajagari, ni ukuvuga abatarafata icyemezo gihamye kubyerakeranye n’imvamutima zabo, nk’izo ngimbi n’abangavu nyine.

Niba rero ukuze warageze mu myaka y’ubukwerere cyangwa ubujigija ukaba ukirangwa no gukunda kuryama wubitse inda, bivuga ko uba ushaka kugaruza urukundo n’ubwuzu utagaragarijwe igihe wari ukiri mu bugimbi. Cyangwa se ushobora kuryama gutyo niba ukuze kugira ngo ugabanye ubushake bwinshi bw’imibonano mpuzabitsina wifitemo.

Ngezaho ibitekerezo byawe ubinyujije kuri facebook kwa Oswald Oswakim cyangwa ubinyuze kuri twiter.com kwa Oswaki.

11 responses to “Iryamukuru: Uryama wubitse inda? Ntutuje mu bitekerezo!

  1. niko ndyama kandi am 24,is it normal?

    • Kuba biri normal cg abnormal nawe urabizi. Muri iri ryamukuru umusaza oswald avuga zimwe mu mpamvu zaba zituma uhitamo kuryamo ko. Niba rero zihura n’uko umeze nawe uryabyumva!

  2. HI,nijye mazinaku umusaza mbona koko uyo umuntu afite ibazo abura uko uryama akihindukiza mpaka igihe wumvise uruhande rukumereye neza ahanini usanga ari iburyo wubitse inda kumuhungu ,ariko mumashuri yabihaye imana usanga babuza abakobwa,nahungukuryama uko biboneye impamvuburiya irahari kd yumvikana ibihe byiza ndi umufana wawe niga mur LDK

  3. nshimiyimana thacien

    that is good .ariko oswa,uzadusobanurire position yemewe yo kuryama utagendeye kukigero cy’umuntu cyangwa se icyo biba bishatse kuvuga

  4. nshimiyimana thacien

    yes ndakwemera ariko oswa

  5. wapi ibyo ni ibinyoma bisa. twereke aho wabisomye niba utabeshya!

  6. Bonjour Oswaki
    e-mal yanjye ni rukdeus@yahoo.fr Buri muns ndagukurikira nagiraga ngo uzampe izawe nkugishe inama

    Merci

  7. niyirenganura dieudonne

    oswald urumuntu w’umugabo,ariko wazanyohereje ibintu umuntu yakirinda mubuzima ibyo yaharanira mubuzima.

  8. Murajye mwubaha ubshakashatsi.Wenda kuri bamwe byaba ari ntakibazo kuko n’ubundi umubiri wabo wifitiye ikibazo utari wikemurira wowqe ubwawe utaramenya.Ibi mbivugiye ko mbibonyeho n’ubwo ntarinzi ibyaribyo.
    Mfite imyaka 44 nyamara nashatse mfite imyaka 42 kandi ubwo naherukaga mu muryango wanjye mbere y’itsembatsemba na hari hashize imaka 18 mpfishije Data ubwo nabwo namupfushije tuba mu mahanga (mu buhungiro)
    nyuma y’imyaka 4 gusa Data yitabye Imana Mama yaramugaye.
    Nijye warusigaye ndi mukuru.Ibyobyo mbivugiye kugira ngo ukore analise.
    Mvuze ko mpise mbwibonaho rero urumva ko naba mfite aho mbivanye

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s