Gusonza, imwe mu mpamvu zituma uruhinja rurira

Umuhanga Christilla Pellé Douel, avuga ko ari gake umwana arira nta mpamvu. Gusonza bikaba bimwe muri izo mpamvu. Umwana ni ikiremwamuntu. Bityo iyo atarageza igihe cyo kuvuga, akoresha amarira mukumvikanisha ikibazo afite.

Ku mwana ufite munsi y’amezi atatu gusonza ni byo biza kwisonga mu bituma arira. Muri iki kigero buri nyuma y’amasaha atatu umwana aba akeneye kugira icyo ashyira mu nda. Muryabyumva ko aba akeneye ibere cg inkongoro irimo amashekereka cg amata. Ariko ahangaha rwose mubyumve, amashereka ni yo umwana aba agomba guhabwa–usibye amaburakindi–kuko ni yo urwungano ngogozi rwe ruba rubasha kugogora vuba bishoboka.

Birabujijwe rwose kureka umwana ahogora aha ngo murashaka kumumenyereza kudafata ibere kenshi ku munsi. Umwana ukiri muri iki kigero aba konka, yaba ku manywa ndetse na nijoro. Bityo kumwonsa cyangwa ikindi mumugaburira bikaba atari ukumutetesha na gato. Ahubwo buriya umwana ntatuza gusa kuko agaburiwe; atuzishwa kurusha byose n’uko igihe cyose aberetse ko hari icyo akeneye ahita agihabwa.

Umwana urizwa no gusonza muzamubwirwa n’iki?

Atangira arira n’ijwi rikangura, rigakurikirwa no guceceka gake noneho akarira bizira kuruhuka kandi birushaho gusa n’ibyinginga. Uko mutinda kumuha ibere cg inkongoro ni ko umwana genda ahanika mu kurira. Iyo batinze bagakabya, nyuma bakaza kumuha ibere cg inkongoro, arivumbura ntiyemere konka. Aha kugira ngo atuze bizabasaba kumuvugiriza ubuhuha, mumvugishe mu ijwi rituje, ubundi mumukoze gahoro gahoro urutoki mwajanitse mu mata cg mwatoheje n’amashereka–ariko rusukuye mwo kagira Imana mwe. Namara gusogongera azarekeraho kurira maze yemere ibere cg inkongoro.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim cg kwa Oswald Oswakim II. Ganira na we kuri twitter kwa Oswaki kandi unasure urubaga rwe http://www.oswaki.wordpress.com.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s