Ikibazo cyo mu mutwe cya ba rutwitsi

Mu Ryamukuru rya none tuvuge ku kibazo ba rutwitsi bamwe bibanira na cyo mu mutwe ari cyo bita Pyromania. Ni ikibazo gisunika ugifite guteza inkongi y’umuriro kandi abigambiriye. Uwo muntu kubona ibintu bigurumana ni ho aba yumva agomba gukura bya byishimo by’ikirenga nka bya bindi abafite akabazo ka sadism bagira iyo bagize uwo bababaza. Amahirwe ariko ni uko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite pyromania babarirwa munsi y’umwe ku ijana by’abatuye iyi si ya Rurema.

Iki kibazo cyo kwikundira kubona inkongi ibica bigacika gishobora gutangira umwana agifite n’imyaka itatu. Abahanga bavuga ko uzaba umupyromane n’iyo akiri umwana usanga ashishikarira umuriro, akawegera asa n’uwufitiye amatsiko adasanzwe, akawukinisha n’ibindi bigaragaza ko awizihira.

Ni izihe mpamvu zishobora gutera uburutwitsi?


Impamvu zishakishirizwa mu buryo umuntu yabayeho akiri umwana, ibyagiye bimubaho akiri mu bugimbi cyangwa ubwangavu. Abenshi mu bagaragarwaho n’iki kibazo usanga mu bugimbi bwabo baragiye bakora ibyaha bikomeye. Urugero 19% by’ingimbi zifite ikibazo cya Pyromania usanga zarigeze guhamwa n’ibyaha byo kumena ibikoreshono gushaka gukora urukundo ku ngufu. Abandi ugasanga mu buto bwabo barakunze kubaho nta nshuti bagira, abandi baragiye habwa ibihano bikarishye nko gukubitwa, gutukwa mu ruhame, gutotezwa no kugirwa ibicibwa igihe babaga bakoze amakosa. Ikindi gishobora gutera umuntu aka kabazo ni ukuba igihe yari akiri umwana muto yaragiye abona aho abamuruta bateza inkongi maze nawe bikamukiramo.

Ikibazo cy’uburutwitsi kiravurwa kigakira?

Yee, kiravurwa pe kandi akenshi kigakira. Ni ukugana inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, basanga igitera kanaka gukunda no guteza inkongi z’umuriro ari pyromania, bagakoresha uburyo bwo kukuganiriza bugamije guhindura imyitwarire ye, gahoro gahoro, igihe kikazagera agakira. Mukamenya ko kugorora umurutwitsi wageze mu bukwerere bitoroha.

Ikindi nshuti z’ijambo ry’ubwenge, cyane mwe babyeyi, umusaza Oswald yababwira n’uko iki kibazo cy’uburutwitsi mushobora kukirinda abana banyu.Mubarinde kuba bagira inkongo y’umuriro bateza bakiri bato. Sinzi niba mwari mwabona umwana watwitse inzu. Ashobora guhahamukirako maze yanaba mukuru akajya ashumika aho abonye hose hashobora gufatwa n’inkongi. Murinde kandi abana bakitri bato kugera ahantu habaye impanuka y’umuriro cyangwa aho umusozi cg se ishyamba ririmo rigurumana. Bye!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s