Down Syndrome: Ubumâra akenshi buterwa n’uko ubufite nyina yamusamye akuze

Umusaza Oswald ajya akunda kubabwira ko iyo uri umugore ukarenza imyaka 35 utaribaruka na rimwe uba wiyongerera ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibyo abura mu mutwe cyangwa mu mubiri muri rusange.

Urugero ngiye kubaha ni urw’ikibazo bita syndrome de Down cg se Down Syndrome. Iterwa n’uko ku nyabubiri 21 ya chromosomes haba hari chromosome eshatu aho kuba ebyiri. Chromosome ni agace kaba mu ntima y’ingirangingo, byumvikane ko kataboneshwa ijisho, kaba gafashe DNA. DNA na yo akaba ari kantu gatuma umwana agira imisusire n’iy’ababyeyi be cg n’abandi bene wabo. Iyi ndwara rero bise Syndrome ya Down, yavuzweho bwa mbere na John Langdon Down, umuganga w’umwongereza. Hari mu mwaka w’1866 ubwo yasanganga hafi ya bose mu bana bafite ikibazo cy’ubwenge budahagije ari abavutse batyo . Ariko uko ikibazo kimeze mu mubiri w’uyifite cyatahuwe mu mwaka w’1959 na Jérôme Lejeune wabonye ko ku nyabubiri ya 21 ya chromosome hari chromosome y’inyongera.

Umuntu ufite iyi ndwara mvamurage, akenshi ubwenge bwe ntiburenga ubw’umwana muzima w’imyaka itandatu. Ni ukuvuga ngo ashobora kungana n’umusaza Oswald ariko ubwenge bwe bukiri nk’ubw’umwana w’imyaka itandu. Mu maso he usanga akenshi hafite ishusho y’uruziga, insasaya ze ngari cyane zijya kubisikana, igikanu ari kinini bitanye n’ingano y’umubiri we muri rusange, mu mu ngingo ze usanga amagufwa adateretse neza mu yandi cyane ko n’imikaya ndetse n’amagufwa bye biba biteye ukwabyo. Agira ururimi rufite umubyimba munini, kandi akenshi ruto cyane, akagira amatwi atereye hasi kandi iriya mipfunya yo ku matwi iwe iba ari mike, n’ibindi bitari byiza biba bimuranga.

Icyatumye mvuga ko buriya umugore kubyara nyuma y’imyaka 35 byongera ibyago nk’ibi byo kuba yakwibaruka umwana ufite syndrome ya Down n’imibare irabigaragaza. Ku bagore 1500 bafite imyaka 20, hari umwaku ko umwe gusa ari we ubyara umwana ufite iki kibazo cya syndrome ya Down. Ku myaka 30, mu bagore 900, umwe ashobora kwibaruka umwana ufute syndrome ya Down. Nyamara, ku myaka 40, mu bagore 100 gusa, har ibyago ko umwe muri bo abyara umwana ufite syndrome ya Down. Muri rusange, ku bana bavuka kuri iyi si ya Rurema, umwe kuri 733 avukana iyi syndrome ya Down.

Ibyago muba mwongera mwanga kubyara mu kiri bato si ibi bya syndrome ya Down byonyine. Hari n’ibindi umusaza Oswald azagenda abagezaho gake gake. Mwe mwihaye ibyo kubenga mushatse mwakwisubiraho, bye !

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s