Imvaho Nshya-Byumba: Bamubyaje umwana bamusigamo ibikoresho

Iyi nkuru iri mu Mvaho nshya yasohotse kuri uyu wa kabiri 10-01 2012. http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/news.php?type=rw&volumeid=399&cat=10&storyid=10174

Twayiganiyeho kuri City Radio mu kiganiro Umunsi Ukeye. Dore SMS abantu batwoherereje:

ubwo nubunyamaswa bukabije ese uturindantoki ko tuvamo akazi karangiye yapfutse igisebe yambaye iki? nubushake ibyo rwose ni emile rusumo
2012-01-10 – 08:41
njye nshimiye. Arthur kandi bibere abayobozi bose urugero kugira icyo bavuga ku byo baba bavugwaho. Ni Assumani Rugari News Paper
2012-01-10 – 08:35
haryango imbabazi zibakwamuganga birakabije burimunsi abaganga ntibakira abarwayineza ubu nubugome umuntuwese akwiye kwibazaho
2012-01-10 – 08:35
uwo muganga arakubeshye nta muganga ukora amasaha
2012-01-10 – 08:32
unvako leta itubuza kwihanira tukayunvira bibaye nkokumugore wanjye uwo muganga namuha isomo rika bera bose isomo harumwana nigisha wamugaye kubera urushinge yatewe nabi muri 2009
2012-01-10 – 08:29
Mumfashe dushimire uwo MUYOBOZI ARADUFASHIJEPE IMANA IMUHE UMUGISHA 7
2012-01-10 – 08:27
FM MINISTR YUBUZIMA IKORANABI NKOKOHEREZA UMUNTU IMASAKA KD BAZI KO NTABAGANGA BAKOMEYEBAHARI NAHO BAKAKOHEREZA KANOMBE, UMVANKIYOMIKORERE 8
2012-01-10 – 08:24
f m mwaramutse nagirango mbasabe mudusubiriremo nibabishoboka
2012-01-10 – 08:24
FM Nitwa Zuber Njyewe ndasabako Minister y’ubuzima yamuvuza kdi ikamuha indishyi yakababaro kuko mumyaka 5 amaranye ubwo burwayi(iyica rubozo)we n’umuryangowe batabashi je kwiteza imbere tkx
2012-01-10 – 08:20
mubitaro by’i Kibungo mu karere ka Ngoma ibyo byo biramenyerewe. muzahagere murebe akarengane kahabera! ni agahomeramunwa!!
2012-01-10 – 08:19
fm niba murwanda hari amategeko ndukeneyeko bazange babahana kuko abaganga murwanda bafata abarwayi ukobishakiye uribazako!ngewe umuganga yigeze kumambira akaboko ashaka kufata amaraso imitsi yireze aragije yitaba phone naramurebye ndumirwa yagendaga acumbagira mutekezaho ndatekereza niyifuza ko nange mbe ikimuga ndamubwira ni ndi kubabara asubiza nabi cyane gusa bagabanye ubunyamaswa badukorera gusa imana iramukunda kandi azabaho ni rehema
2012-01-10 – 08:18
nta budahangarwa ku buzima bwumuntu. None se muganga wa Michael Jackson ntafunzwe?
2012-01-10 – 08:15
ababyaza muri hopital byumba ni ibintu byabo. nzi abantu 3 basizemo pamba n’inzembe kandi vuba hano
2012-01-10 – 08:12
Uwo muganga ibyo bintu yabikoze ku bushake kuko ntiwasobanura ukuntu yakuyemo gants atararangiza kudoda umurwayi. Nakurikiranwe
2012-01-10 – 08:12
fm mutekereze kabisa ejo abo baganga bari muri health day nayo manyanga kabisa!!!!nihajyeho amategeko arengera abarwayi hanyuma naho kuvuga ngo ubudahangarwa bwa baganga buvanweho kabisa bajye babahana bikomeye yenda byazacika ubwo buswa nuburangare bwabo
2012-01-10 – 08:09
ABO BAGANGA BABAFUNGE BURUNDU NDI MUMUYANZA MURI BUYOGA NITWA PATOS
2012-01-10 – 08:03
IBYO NIBYO MWASOMYE MUZAJYE KURI TERAIN IBIKORERWA KUBITARO BYA MA DISTRICT NAGAHOMAMUNYWA GATERA
2012-01-10 – 08:02
UWOMUBYEYI ARABABAJE ARIKO HAKURIKIRANWA IBYOBITARO BYAGICUMBI BIKAMUVUZA BIKAMUHA NINDISHIZAKABABARO ABAGANGA BABIGIZEMO URUHALI BAGAHAGARIKWA BURUNDU
2012-01-10 – 08:02
FM Mwaramutseho, uwo mulyango ukwiriye indishyi y’ akababaro
2012-01-10 – 08:00
bjr, turabingize mudukorere ubuvugize abo baganga bahanwe kuko birarenze
2012-01-10 – 07:59
fam abobaganga ntahobataniye, n, interahamwe n, abagomebabi bishenshi nibahanwe byintangarugero
2012-01-10 – 07:59
NASABAGA KO IBYO BITARO BYAFASHA UWO MUBYEYI KWIVUZA MU BURYO BWOSE BUSHOBOKA KUKO IBYO BITERA N’ UBUNDI BURWAYI BUKOMEYE. UMUBYEYI MINISANTE IMWITEHO
2012-01-10 – 07:59
FM IBYO BINTU BIRIMO UBUTERAHAMWE KANDI SI UBGA MBERE AHUBGO BYARI BIKWIYE GUCUNGIRWA HAFI KUKO BISHOBORA KWIGARURIRWA NA FDRL
2012-01-10 – 07:59
TUTAYE KUKAZI BAKORA BASHYIKIRIZWE INKIKO [RETA IFATE IYA MBERE MUKUMUVUZA ]NINSHUTI YANYU SANO 25
2012-01-10 – 07:58
fm dukeneye kubona mu rukiko live kuri RTV abaganga bakoze operation ya mbere bakamusigamo ibyo bikoresho kugira ngo bahabwe akato nk’ abandi bicanyi bose
2012-01-10 – 07:57
Fm nagahinda sugutukana ninterahamwe nunvanga ibyazavuza uwomubyeyi byakwishyurwa nabobagome kandi bagashyikirizwa ubutabera
2012-01-10 – 07:57
FM BAREBE MURI ARCHIVES Z’IBITARO BYA GICUMBI HAMENYEKANE UWABIKOZE. LETA IVUZE MUREKATETE. IMANA IRAMUKUNDA
2012-01-10 – 07:57
f m birababaje uwo muyobo akuricyiranwe ni kanani emmanuel mumurenge wa gatsata barababaje
2012-01-10 – 07:57
niba hariho koko guca umuco wo kudahana mu Rwanda nk’uko babivuga abo baganga nibacirwe urubanza byihutirwa kandi bitangarizwe abanyarwanda ku mugaragaro
2012-01-10 – 07:57
fm mwaramutse neza? Iyo nkuru iradukomerekeje ababyeyi gusa nizereko abaganga babikoze bari mu maboko ya police bitabaye ibyo. 1t lady nadutabare kuko nzineza ko atabyihanganira!thx
2012-01-10 – 07:57
F M Mwaramutse Abo Baganga Bakoze Ibyo Niba Barabikoze Babishaka Babakanire Urubakwiye Gusa Imana Imufashe Azakire
2012-01-10 – 07:57
FM naitwa ku jina la deo sepa joseph uyo Dr amefanya makosa juu ameuwa na kufatana na sheriya uyo muganga ana sitaili kufungwa
2012-01-10 – 07:57
ariko mubaganga haracyarimo abagome? reta nimuvuze abobaganga bashobora kuba baratumwe reta ibakurikirane nitwa j paul
2012-01-10 – 07:57
mwaramutse, mwadufashe mukamukorera ubuvugi kuri leta ikamuvuza ariko hagakurikiranwa izonyangarwanda murakoze
2012-01-10 – 07:56
Mwaramutse ibyo bintu bakoreye uwo mubyeyi birabaje nubugome burenze abo ganga bagomba kubihanirwa ababyeyi twese tubyamaganire kure, ni mama Diane
2012-01-10 – 07:56
BIRABABAJE ARIKO POLICE YAGIRA ICYO IKORA KUKO HARIMO UBUSHAKE UBUNDI UDUPFUKANOKI DUKURWAMO BARANGIJE MINISANTE IMUVUZE
2012-01-10 – 07:56
abo baganga bakora nk’abanyabiraka leta yagombye kubikurikirana. birababaje bakora ibyo batize?
2012-01-10 – 07:56
F M MWARAMUTSE REKA MBABWIRE NDUMVA ATARUBUGOME GUSA MUMBABARIRE SINTUKANYE ABOBAGANGA NTAHO BATANDUKANYE NINTERAHAMWE AHUBWO BABAKURIKIRANE KUKO NIMBA ATARIBYO BARAMARA ABANTU NI CHANTAL NDI KIMIRONKO
2012-01-10 – 07:56
Radio maze kumva iyo nkuru y’agahinda karenze ukwemera, nsanze jye nka Avocat nzafasha uwo mubyeyi mukurikiranire ikibazo cye mu butabera! Murakoze! Nitwa Maitre
2012-01-10 – 07:55
FM mwaramutse ahubwo abobaganga nibobafite ikibazo cyomumutwe cg bakaba barahawe ikiraka cyomwica police ibikurikirane neza irakuramo ikintu
2012-01-10 – 07:55
ese rya tegeko abaganga bashyizeho nti muziko ribarengera ndacyeka ntacyo byatanga ariko birababaje. Ntibazarikurikize
2012-01-10 – 07:55
Birababaje rwose ibyo bitaro babifunge n’abo baganga bakurikiranwe kandi ndumva atagomba kwishyura ibitaro ahubwo Ministeri y’ubuzima igomba kwishyura ibyangombwa byose kugirango akire
2012-01-10 – 07:55
F M NITWA EMILE NONE BYUMBA HOSPITAL NTA X-RAY BAGIRA KUGIRANGO BIBONWE N’IYA SHUK
2012-01-10 – 07:54
nitwa Nepo. NABABAYE BAKURIKIRANE ABAGANGA BABIKOZE
2012-01-10 – 07:54
fm uwo mudam yararenganye gusa uwo muganga namenyekana ahanwe
2012-01-10 – 07:54
nukuri birababaje cyane gusa nimubere umuvugizi wu wo muntu kuko niba atishoboye bazabipfukirana, kdi ubuyobozi nibukurikirane abo baganga
2012-01-10 – 07:53
ubwo nubwicanyi babikoze bagigambiriye izonshuro zose bamubaze kucyi batabibonaga niba byari accident ubwambere? abo baganga bakurikiranwe
2012-01-10 – 07:53
UWO MUBYEYI ARABABAJE ARIKO IMANA ISHIMWE UBWO AZAKIRA ARIKO ABO BAGANGA NUMVA BAZAJYA BAHANIRWA UBUGOME BAKORERA ABARWAYI
2012-01-10 – 07:53
nubwo inkunga icyenewe ariko arege ibitaro bya Byumba bimuvuze!!! Cyangwa se ibitaro byibwirize bimuze vubavuba!
2012-01-10 – 07:53
fm uwo mu directeur wibitaro, nawe ibye sibyiza, iyo nama arimo, iruta kureba icyo kibazo, murumva koko bitababaje,
2012-01-10 – 07:53
Mwaramutse, ibyo bintu birababaje cyane. Numva bigenze gutyo abaganga cg ivuriro yavuriwemo bagomba gufata responsibility yabo pe ahubwo bamwiteho vuba
2012-01-10 – 07:52
fm njye numva uwo mu MAMA agomba gushaka AVOCA umuburanira Abaganga babikoze bakajyanwa mu nkiko hanyuma LETA igatanga indishyi z’akababaro kuruwo murwayi
2012-01-10 – 07:52
fm leta nimuvuze kandi nabo baganga bakurikiranwe ninkiko bahanwe byintangarugero kuko ubwo nu buswa buvanze nubugome
2012-01-10 – 07:52
fm twizeye ko abo bagome b’abaganga bari mumaboko ya polisi
2012-01-10 – 07:51
bjr. Birandenze. Ntibigarukire aho anketi zikorwe hari agashinyaguro. Ipamba wenda wabyumva. Ariko se gants zibikwa mu nda koko? Bagomba kubibazwa
2012-01-10 – 07:51
birababaje pe mwamufasha ayo makuru mukayaha police ibyo bitaro bigakurikiranwa
2012-01-10 – 07:51
fm Its a pitty, but all da hospital management should be arrested!!
iyo nkuru ya Murekatete ni agahomamunwa. Ibyo abo baganga bakoze ndetse n’uburyo ibitaro bya Gicumbi bwakomeje gufata uwo mubyeyi mu burwayi bwe ni ubugome bw’ubunyamaswa. Bagomba gukurikiranwa n’ubutabera kandi bakavanwa burundu mu mirimo y’ubuvuzi
2012-01-10 – 07:47
Ugiriwe uburangare nabaganga hari ibimenyetso yaregerahe
2012-01-10 – 07:46
TUBASABE MUDUSABIRE MINISTER WA SANTE ATABARE UWO MUBYEYI KANDI ATABARE VUBA KUKO ABAGANGA BA GICUMBI BARICA NTIBAVURA
2012-01-10 – 07:45
those doctors should be arrest & prisoned without any reason. Baribabizi

Views about the new law reducing the penalization of abortion. Collected via sms and facebook during Umunsi Ukeye Show on City Radio October 17, 2011

SMS’s

FM nge nda bishyigiye kuko bikomeje byaba arukororera igihugu amabandi 11
2011-10-17 – 08:34
BJR. KUKI DUSHAKA KWAMBURA UBUZIMA ABANA KDI TUTARABUBAHAYE? ESE BIBUKA KO USHOBORA KUYIKURAMO UGAHWANA NAYO? IMANA IDUTABARE MU RWANDA 12
2011-10-17 – 08:34
satani aribasira urwanda ejo na homosex izatorwa 13
2011-10-17 – 08:33
nibatora iryo tegeko, batekereze iyo inda zabo arizo barikuba barakuyemo!!! 14
2011-10-17 – 08:32
Hagowe abahungu binaniwe ahubwo, kuko ubu bose bazitwa ko bafashe kungufu. Nabo nibagabanyirizwe ibihano 15
2011-10-17 – 08:32
Gukuramo “inda”ni icyaha gikomeye ahubwo bongere ibihano, naho abatora ko kigabanywa ni uko baba banabihaye inyito igayitse, hari umudamu umaze guterefona abyita “GUKURAMO AMADA” 16
2011-10-17 – 08:30
Hagowe abacamanza bagiye guhura n’imanza agahiryi z’abafashwe ku ngufu 17
2011-10-17 – 08:30
ndabona bakongera igihano kandi abasore bihakana abana babo inkiko zibahane zihanukiriye ni claudia gisozi 18
2011-10-17 – 08:30
Waruzi ko abenshi mubayatora ari abanyamadini n’ amatorero banahabwa amasakramentu ku mugaragaro bitatira igihango cy’Imana 19
2011-10-17 – 08:25
ndibazanti kurwanyako bashiki bacu bashaka bafite imyaka, 18ariko bagashyigikira ko inda zivamo naho kumirwa njye nka MUNYAWERA SINDIMO MUBABYEMERA 20
2011-10-17 – 08:25
fm abakobwa bose bage muri onapo. byose nu kwica. ese ukuramo inda atwite uri umugabo mugiranye aKabazo yatinya kukwica 21
2011-10-17 – 08:23
NUMIWE BASIBE IBYO BINTU BATOYE BARABA BAKOZE NEZA BASHOBOR GUKURAMO UZAHINDURA IKI GIHUGU PARADIZO MURAKOZE PEREZIDA AREBA KURE NZI KO ATAZABYEMERA AHUBWO AZABANEGURA KANDI YUBAHA IMANA 22
2011-10-17 – 08:22
Nimubareke abadepite bacu ejo baratora n’iryo guterwa inda ku ngufu ku nkumi yose kugira ngo abaganga bazabone izo bakuramo 23
2011-10-17 – 08:21
aba pasteur bovuga iki bamwe aribo bazitera 24
2011-10-17 – 08:19
radio mwaramutse barakuraho igihano cy’urupfu bakemera gukuramo inda Imana ntibyemera 25
2011-10-17 – 08:18
fm Iryo tegeko nibarisinya Bazashyiho ni rya kontara 26
2011-10-17 – 08:17
radio ahubwo imfu zabazikuramo zigiye kwiyongera 27
2011-10-17 – 08:16
Mwaramutse. jye ndasabira Nyakubahwa President ubwenge buva ku Mana iryo tegeko ntazarisinye kuko byakururira igihugu umuvumo. URwanda rwakuraho igihano cyurupfu maze kikica abaziranenge. iyo niyindi nzira satani yaciyemo. ni ASTERIE ku Kicukiro 28
2011-10-17 – 08:15
radio Ese bazitwara barebahe? Kuzikuramo si umuco Ufashwe ku ngufu yihutire kujya kwamuganga bahite bayikumira anarindwe na sida ucikiweho kapote nawe ajye agure utunini dutuma itabaho maze be kwica impinja sawa sawa. Dodos 29
2011-10-17 – 08:15
UMUCO NITERAMBERE BIRAHABANYE UWO UTARABONA NTIYAKUBABAZA NI CLAUDE 30
2011-10-17 – 08:12
iryo tegeko riracuramye umuntu arica bakabibatiza gukuramo inda ntahanwe uwafashe kungufu igifungo imyaka 25 kuzamura kandi barigutiza imbaraga ubusambanyi 31
2011-10-17 – 08:12
FM AHAA!!NTAWABONA ICYO AVUGA!UBWO SE NABA YAMAZE KUVUKA AKAMUNIGA NGO AYIKUMO, ATANIYE N’UMISHE UMUKURU? UWO UVUZE NGO MU RWANDA TURI BENSHI, NTAHO ATANIYE N’UWAVUZE NGO IKIRAHURE CYARUZUYE NJYE NDABONA SIDA IGIYE KUBAMARA, KUKO ABENSHI BATINYAGA INDA SIMBYEMEYE IMANA IZABIBABAZE 32
2011-10-17 – 08:11
REDIO BYATAGIYE ITEGEKO ARUKUBYARA BATATU NONE NDABONA KUBYARA BIZAGERA AHO BIBE ICYAHA NOKUBASHAKANYE NI BERNALD 33
2011-10-17 – 08:11
mbega urupfu rw’abaziranenge! genocide si urupfu systematique rwibasira igice cy’abantu runaka gishyigikiwe na leta? Genocide y’impinja ngo mutahe. Pls president don’t sign that law. Buri wese afite uburenganzira bwo kubaho 34
2011-10-17 – 08:11
abantu benshi bafite intimba yo gupfusha!Umunsi uwakuwemo inda azibuka ko uwapfuye yarikuba amufatiye runini, nta tegeko rikumira trauma rizaba ryatowe! 35
2011-10-17 – 08:11
iyo nayo ni genocide kwica utwana turi munda 36
2011-10-17 – 08:11
uwo muntu uvuze ngo mu Rda turi benshi nawe ko ari mubagize ubwo bwinshi , iye ko nyina atayivanyemo ! Mugiriye inama yo kwirinda guhubuka 37
2011-10-17 – 08:10
aho gukuramo inda nibidahanwa bizagirwa umwuga wokuryamana nt’agakingirizo? niba aribyo nibatore irihana abazitera kuko akeshi bahita bitaza abo bakobwa cg abagore. kandi guheheta nibishakirwe umuti. murakoze umunsi mwiza 38
2011-10-17 – 08:08
bjr. Uwo uvuze ngo mu Rwanda turi benshi bajye bazikuramo niyihereho yiyahure araba agabanije umubare! 39
2011-10-17 – 08:07
IRYO NISHANO UMUNTU AGUKUBITIYE INKA IKARAMBURURA MWAGERANAHE? NKANSWE UWO MUIRANENGE UBA UZIZE UBUSA 40
2011-10-17 – 08:06
efemu ubwo abaganga bazica icyo cyiremwa nibande babitinyuka baba bazi arinde wayimuteye abikoze nawe yaba ari umwicanyi nkanyiri kuyiterwa yewe rekadutegereze ijambo ryanyuma ariko ariko arikoweee 41
2011-10-17 – 08:06
mumbarize uwo mugabo uvuze ngo nibenshi kkuki we ariho batamukuyemo? 42
2011-10-17 – 08:05
hi guys it’s a zwahamatic action, thir is realy bad any way congs to a ndw couple of oswakim and sandrine ubukwe hafi aho, kandi muzabyare hungu na kobwa 43
2011-10-17 – 08:05
FM MWARAMUTSE BAKOREYE ISHYANO BASHIKI BACU KUKO BIZATUMA BAGUMIRWA KURUSHAHO NI MAURICE KU MUGOMERO 44
2011-10-17 – 08:04
FM NAMANI KIMIRONKO GUKURAMO INDA SIBYO BAZE BAREKA KUZISAMA BAZE BAZITAZA BAZIREKE 45
2011-10-17 – 08:03
KO IGIHANO CY’URUPFU CYAVANWEHO, UWO MWANA ABA YAKOZE IKI KUGIRANGO AHOTORWE? UWAGONZE POTO CG UMUKINDO BAHANWA BIKOMEYE, NONE KWIKORA MU NDA BIREMEWE KOKO? 46 250788431717
2011-10-17 – 08:02
Abo bakuramo inda bameze nk’inko zirya amagi tubamagane 47
2011-10-17 – 08:01
ICYO GIHANO KIRAHAGIJE IGIFUNGO KIRAKOMERA, NAHO BAGUFUNGA UMWAKA IT’S ENOUGHT, ahubwo bakoreshe izo P du lendemin then ntibajye murizo nkuru thanks 48
2011-10-17 – 08:00
FM Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho Muganga ntaburenganzira bwo kwica afite n, Abadepite ntabwo bafite 49
2011-10-17 – 08:00
MUGIHE YATABWEMO FIBLE OPTIQUE ATABISHAKA UWO YABYARA YAZAMUTERA AGAHINDA THE REASON WHY BAZIKURAMO N’IBURAYI BIRAHABA 50
2011-10-17 – 07:59
niba ukuyeho, igihno cyurumfu, kubishe abantu, none ngo impinja zitazi na kigali ndumva twabyanga 51
2011-10-17 – 07:58
fm gukuramo inda yuwo udakunda ni mana niyaguhana kandi igihe utateguye kubyara kuramo 52 250785513168
2011-10-17 – 07:42
Gukuramo inda ni icyaha kubishyigikira no kubishyira mu itegeko birababaje. Umwana navuke ahabwe uwamufashe ku ngufu, abe yarabigaragaje bikimara kuba 53
2011-10-17 – 07:31
gukuramo inda ahaa!! Iryo nishyano ahubwo barazanira igihugu umuvumo. kuko ntaho bitaniye no kwica
FACEBOOK
Oswald Oswakim
Ibihano ku cyaha cyo gukuramo inda byarahanantuwe! Ubivugaho iki? Sangira ijambo n’abateze amatwi Umunsi Ukeye kuri City Radio
Like • • Unfollow post • Share • 4 hours ago near Kigali

• Digje Pacy Inkoramutima, Asa Jean de Dieu and Peckinho Dinho Gaucho Patrick like this.

o
Rugamba Van Dave-sar Nukuvuga ko basa nkabari kugenda babishyigikira kdi ubwn ni ubwicanyi nkubundi bwose babyongere ahbwo kuko birababaje pe!
4 hours ago • Like • 1 person
o
Samuel M. Nymgbo birababaje kuko ubuzima ari impano y’Imana
4 hours ago • Like
o
Digje Pacy Inkoramutima Kuri njye kuba bagabanije imyaka byakongera umubare wababikora kuberako byibura abantu batinyahaga ibihano buretse uzareba uko bizagenda uzajya ujya kwa Muganga usange huzuye abaje gukuramo amada kdi Mwibukeko ari ni icyaha cy’ubwicanyi ubikora nubishyigira Imana izabereka aho ibera akaga
4 hours ago • Like
o
Nshim Ngenzi Thacien Ese oswa kwica biremewe rero?ese koko abantu ntibanatinya imana?ruriya rubuto amaraso yarwo abcikora bose bazayabazwa
4 hours ago • Like
o
Nshim Ngenzi Thacien Ese oswa kwica biremewe rero?ese koko abantu ntibanatinya imana?ruriya rubuto amaraso yarwo abcikora bose bazayabazwa
4 hours ago • Like
o
Fiky Gloire Nuyitera nawe Imana ntizamwibagirwa pacy.burya bose baba bakoze icyaha.
4 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Mbega zwahama ! ushobora gukuramo inda ugasanga yari kuzaba minister of defense! why not a journalist like you so, Ubwo parlement ko numva ikibuga cyayinyereranye none ikaba iri kwipasa muremure?
4 hours ago • Like
o
Kibamba Rene Bert Amy Gukuraho ibihano ndabishigikiye mu gihe byakorwa mu gihe kiri hasi y’ukwezi.no kubyara ibibazo nabyo nta terambere.
4 hours ago • Like
o
Uwimana Johnson Biriya bihano kubw’ababigize umwuga urambwirako hari icyo bizbabwira? nibagure naza Gereza,naho ibindi n’ubwicanyi nabwo
4 hours ago • Like
o
Roger Habimana Abortion=killing ,ntabwo Imana ibyishimira! God will curse our country soon or later kubera kuvutsa ubuzima abo baziranenge!
4 hours ago • Like
o
Busingye Viola Cyokora ibyodukora byose tumenyeko ibi aribihe byanyuma nonese ko twamagana genoside kwicya abana byotubyiti iki
3 hours ago • Like
o
William Gwiza • Friends with Benimana Theogene
ewana njye ndabona ikintu kijyanye no gutinya uwiteka twaragiciye amazi kandi ibyo byose bijyana no kwakwanga gutwara inda ndavuga kuri case y’ ubusambanyi bweze muri iki gihe mureke dukomeze twungurane ibitekerezo i am sure dushobora kuza kubona igisubizo kirambyekibereye u rwanda rwacu rwa gasabo
3 hours ago • Like • 1 person
o
Leony Nestah Lionne Oya rwose,ntibyari bikwiye,umuntu ukora kiriya cyaha ubundi nta n’impuhwe nankye aba akwiye kuko harimo no kwiyahura!
Ni ubunyamanswa,ni ubwicanyi bw’indengakamere!
Yewe ni ZWAAAHAMA ikuriye izindi.
Amashyi menshi k’uba fille meres,kuko njye mbabara mu ntwarikazi.
3 hours ago • Like • 1 person
o
Semuhanuka Niwebavuze • 116 mutual friends
Ayo ni amahano! Niyo waba wafashwe kungufu ntampamvu
3 hours ago • Like
o
Uwamahoro Clementine Uwemeye gutwita nabyare,uwafashwe kungufu babimuryoze uwo mwana imiryango cg Leta ifate en charge ibyo bibondo,naho ubundi kwica ntibyemewe n’Imana ntibyemera,iterambere we!
3 hours ago • Like
o
Obed Job Nahayo • 23 mutual friends
Uwo uvuga ngo turi benshi azi aho ijambo ikirahure cyuzuye byatugejeje? Bigaragara ko abo twita ko dutuma ahubwo bituma!
3 hours ago • Like
o
Ndabamenye Theodore uziko satan yigaruriye isi kabaye koko oswalid shyira mu gaciro ukuri new world order twayitangiye
3 hours ago • Like
o
Sandrine Mukama gukuramo inda ni ubwicanyi nk’ubundi, ese uwo mwana uba uvukije ubuzima uba uzi azavamo iki, tekereza iyo umubyeyi wantwite cyangwa wagutwite iyo aba yarayikuyemo, ni ikibazo. Kugabanya ibihano byerekana ko amaherezo ari ukubikuraho, I am against it kabisa
3 hours ago • Like • 1 person
o
Uzest Ernest Uzatsinda THATS-SWAHAMATICABIRITY-NGE-NYIMUTEYE-AKAYIKURAMO-NAMWIHANIRA-KDI-IGIHANO-KIRUTA-ICYO-LETA-YAGOMBAGA-KUMUHA
3 hours ago • Like
o
Gahigi Sarah Oswald iyo ni genocide nkizindi,kuko Imana izaturimbura,iyo nizwahama
3 hours ago • Like
o
Ppac Paci nicyaha gikomeye, nta kukigabanyiriza agaciro
3 hours ago • Like
o
Cris Miller Oswald turabinginze mubyamagane mwivuye inyuma kuko mubicecetse ejo mwazumva bashizeho nokwica abakuru!!
Ese ubutabera butumariye iki?
Mubyamagane turabinginze!
Gusa niba aruku bimeze u rwanda nirukiri u rwanda!
3 hours ago • Like
o
Mitsutsu Jean Pierre • 40 mutual friends
ntakibazo kuko nubundi babikoraga!!!!!ahubwo babikureho byose peeeeee
3 hours ago • Like
o
Mtmgu Mendy Eric Ibyo nagahoma munwa! nonese ko bakuyeho igihano cyurupfu kubanyabyaha kikaba gisigaye kumpinja zitagize icyo zikora?!?
3 hours ago • Like • 1 person
o
Mtmgu Mendy Eric Ibyo nagahoma munwa! nonese ko bakuyeho igihano cyurupfu kubanyabyaha kikaba gisigaye kumpinja zitagize icyo zikora?!?
3 hours ago • Like
o
Ngabonziza Lievin Kukigabanyiriza ibihano sibyo kuko finalement bizemerwa,mwibuke n’i Burayi batangiye bamagana ababana bahuje ibitsina none finalement byarangiye henshi babyemera,naha rero byarangira bibaye gutyo.
3 hours ago • Like
o
Niyonshuti Thacien • 25 mutual friends
NONESE BURIYA BAKEMUYE IKI? KO BATIJE UMURINDI INKORAMAHANO UBWO SI IHOHOTERWA RIGIYE GUKORERWA UTWO TUZIRANENGE?
3 hours ago • Like
o
Niyonshuti Thacien • 25 mutual friends
NONESE BURIYA BAKEMUYE IKI? KO BATIJE UMURINDI INKORAMAHANO UBWO SI IHOHOTERWA RIGIYE GUKORERWA UTWO TUZIRANENGE?
3 hours ago • Like
o
Ndekezi Jean Claude Musaza nkabongabo bazikuramo uwabahana banashaka abagabo ntibazongere kubyara.tekereza kuruwo muzira nenge abayishe
3 hours ago • Like
o
Patrick Nzambez • 63 mutual friends
Bagiriwe ikizere ark gufata imyanzuro ikomeye bonyin sibyo, abanyamadni baterane naho ubundi ibyo ni ukutuzanira imivumo
3 hours ago • Like
o
Emilien Nsengimana • 16 mutual friends
Ese utora iryo tegeko, iyo mama we ayikuramo aba arihe? Bareke gushakira umuvumo igihu cyacu.
3 hours ago • Like • 1 person
o
Munyaneza Augustin I’am so sorry to hear that.
3 hours ago • Like
o
Bernard Nsanzimana • 65 mutual friends
Oswald, muri CRIMINOLOGIE (ubuhanga mu byaha), habaho ikitwa dépénalisation (kugabanya ubukana bw’icyaha) na décriminalisation (gukuraho icyaha). Icyabaye ni dépénalisation kandi akenshi iganisha kuri décriminalisation. Ni ukuvuga ko ubu ub…See more
3 hours ago • Like
o
Uzest Ernest Uzatsinda OSWAKIM-NIBYIZA-KURI-LETA-KURINGE-NIZWAHAMA
3 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Iryo tegeko nibaritora bazagure na gereza imana izabakubita urushyi
3 hours ago • Like
o
Claude Mubera Pichici • 14 mutual friends
Wapi Icyo Kintu Bacyamagane Bareke Gushyigikira Icyaha
3 hours ago • Like
o
Oswald Oswakim Ndabashimiye mwese abatanze ibitekerezo! Ibyo mwumva bikwiye gukorwa azabe ari byo Imana yemera!
3 hours ago • Like
o
Peckinho Dinho Gaucho Patrick • 29 mutual friends
Parlement Imana Iyihe Iruhuko Ridashira
3 hours ago • Like • 1 person
o
Murinda Fred this’s policies for reduce population growth in country but its bring cursed
2 hours ago • Like
o
Bimenyimana Simon Pierre Petit • 9 mutual friends
bano bantu barashaka ko isi irangira vuba ngirango yabarambiye nawe se urabona bino bituganisha hera .
2 hours ago • Like
o
Habineza Jean D’amour • Friends with Gikundiro Josee
bishobora gutuma abana b’abakobwa birara bagakomeza gukora ibidakorwa mu gihe cyitabigenewe.ahaaa ntibyoroshye pe!!!!!!!
about an hour ago • Like
o
Brad Gen • Friends with Liliane Kenny and 17 others
ZWAHAMA kweri,barebe aho byakoreshejwe ingaruka byateye,«bashyireho ama centre d’education,bahe ingufu mukwisha abaturage»biruta! kandi niba byanze ntibatange uburenganzira busesuye mugukuramo inda.habeho amananiza akomeye cyane kushaka kuyikuramo”turwanye igitera icyo cyibazo aho kurwana ningaruka zicyo cyibazo”ntaho twaba tugana
about an hour ago • Like
o
Joseph Rugira
koroshya ntibivuga kuvanaho icyaha, ahubwo hazarebwa circonstances kworoshywa byajya biba, urugero: njye aho kubyara inda ntifuza nayikuramo reba nkawe ababa bfashwe kungufu ubwo se afite ibimenyetso bifatika kuki atayikuramo? gusa icyo nta…See more
about an hour ago • Like
o
Umumararungu Theoneste
Ibi bintu biteye isoni ku gihugu nk’Urwanda. Ibi se nibyo bita kwihesha agaciro ra ? Iyo utwite ubu utwite umuntu ntabwo aba ari igikoko utwite. Iyo wishe uwo utwite wabigambiriye uba wishe umuntu, ugomba guhanwa nk’undi mwicanyi wese. Abo badepite bamenye ko gutora iri tegeko bihabanye cyane n’umuco nyarwanda kandi ko ari urukozasoni. Niba ari n’abanyamahanga babategetse kuzana imico y’iwabo mu gihugu cyacu ngo ni uko badufasha basabwe kubahakanira. Ikiruta ni ukurya duke ukaryama kare aho gukora amahano nk’aya. Abadepite kandi basabwe guca mu baturage bakumva icyo babivugaho byaba ngombwa hakaba kamarampaka kuri iki kibazo naho ubundi ibi ni ukurengera.
30 minutes ago • Unlike • 1 person

Kuki impinja zikunda kurira iyo ijoro rikubye?

Mu gukomeza kubaganiriza ku bishobora gutuma umwana arira, reka muri iri ryamukuru umusaza Oswald abaganirire kuri ya marira abana bakunda kugira nimugoroba. 40% by’abana barira mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Impamvu ziranyuranye: ukurambirwa, ukuruha, gutinya umwijima.Impamvu nyamukuru, nk’uko abahanga mu mikorere y’ubwonko n’imyakura babivuga, ikaba kuba urwungano nyabwonko ruba rutarakura, bityo umwana akaba atabasha kwakira no kwihanganira stresses zagiye zimwirundanyamo amanywa yose.

Hari n’abajya bavuga ko umwana ari nk’icyangwe (sponge) nyacyo kuko imijinya, iminaniro n’agahinda k’ababyeyi be ari we bigenda bikitekamo. Ibyo byose akabigaragariza mu marira. Ibi bikaba byasa n’ibya imbwa ishaka kwiruma umurizo. Kuko n’icyo gihe iyo umwana arira, byongerera stress umurera, ya stress akayishyira mu mwana we, bigakomeza gutyo gutyo maze umurera yaba akiri muto ataramenyera iby’abana na we akaba yagera aho aturika akarira.

Ni yo mpamvu umusaza Oswald abwira abamama bakiri bato kutajya barambirwa amarira y’abana babo. Igihe bibarenze muge mugisha inama ababatanze kubona izuba. Kuko iyo urakariye umwana wawe ngo ni uko ari kurira, bwa burakari bumukukiramo maze si ukurira rukabura gica.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim no kuri twitter.com kwa oswaki. Sura kandi urubuga rwe http://www.oswaki.wordpress.com

Inyota, imbeho, ubushyuhe n’ubukonje, impamvu zituma uruhinja rurira

Mu kubaganirira ku bishobora gutuma uruhinja rurira, reka muri iri ryamukuru, umusaza Oswald avuge ku nyota, imbeho, ubushyuhe n’ubukonje nk’impamvu zituma uruhinja rurira.

Uruhinja iyo rwumva rubangamiwe rurabimenyesha. Urirmi rubivugamo ni amarira. Ni gute wamenya niba uruhinja rufite ubushyuhe cyangwa ubukonje bwinshi? Birahagije gusa kunyuza urutoki mu ijosi rye ukamenya uko ubushyuhe bungana. Iyo ari bwinshi bikabije ahita atutubikana. Wafata kandi ku mpera z’ingingo z’umubiri, ni ukuvuga ku biganza, ku birenge bye ukamenya uko bushyuhe bwe bwifashe. Usibye ko ibi utabigenderaho kuko abahanga bavuga ko akenshi ibiganza n’ibirenge biba byumvikana nk’ibikonje kurusha ibindi bice by’umubiri.

Ntukibagirwe kandi kumuha icyo kunywa. Mu gihe hashyushe bikabije muhe amazi meza kandi afutse. Mu gihe hakonje muhe inkongoro irimo amata ashyushye cg umuhe ibere yonke maze asusuruke.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim cg kwa Oswald Oswakim II. Ganira na we kuri twitter kwa Oswaki kandi unasure urubaga rwe http://www.oswaki.wordpress.com.

Gusonza, imwe mu mpamvu zituma uruhinja rurira

Umuhanga Christilla Pellé Douel, avuga ko ari gake umwana arira nta mpamvu. Gusonza bikaba bimwe muri izo mpamvu. Umwana ni ikiremwamuntu. Bityo iyo atarageza igihe cyo kuvuga, akoresha amarira mukumvikanisha ikibazo afite.

Ku mwana ufite munsi y’amezi atatu gusonza ni byo biza kwisonga mu bituma arira. Muri iki kigero buri nyuma y’amasaha atatu umwana aba akeneye kugira icyo ashyira mu nda. Muryabyumva ko aba akeneye ibere cg inkongoro irimo amashekereka cg amata. Ariko ahangaha rwose mubyumve, amashereka ni yo umwana aba agomba guhabwa–usibye amaburakindi–kuko ni yo urwungano ngogozi rwe ruba rubasha kugogora vuba bishoboka.

Birabujijwe rwose kureka umwana ahogora aha ngo murashaka kumumenyereza kudafata ibere kenshi ku munsi. Umwana ukiri muri iki kigero aba konka, yaba ku manywa ndetse na nijoro. Bityo kumwonsa cyangwa ikindi mumugaburira bikaba atari ukumutetesha na gato. Ahubwo buriya umwana ntatuza gusa kuko agaburiwe; atuzishwa kurusha byose n’uko igihe cyose aberetse ko hari icyo akeneye ahita agihabwa.

Umwana urizwa no gusonza muzamubwirwa n’iki?

Atangira arira n’ijwi rikangura, rigakurikirwa no guceceka gake noneho akarira bizira kuruhuka kandi birushaho gusa n’ibyinginga. Uko mutinda kumuha ibere cg inkongoro ni ko umwana genda ahanika mu kurira. Iyo batinze bagakabya, nyuma bakaza kumuha ibere cg inkongoro, arivumbura ntiyemere konka. Aha kugira ngo atuze bizabasaba kumuvugiriza ubuhuha, mumvugishe mu ijwi rituje, ubundi mumukoze gahoro gahoro urutoki mwajanitse mu mata cg mwatoheje n’amashereka–ariko rusukuye mwo kagira Imana mwe. Namara gusogongera azarekeraho kurira maze yemere ibere cg inkongoro.

Ganira n’umusaza Oswald kuri facebook kwa Oswald Oswakim cg kwa Oswald Oswakim II. Ganira na we kuri twitter kwa Oswaki kandi unasure urubaga rwe http://www.oswaki.wordpress.com.

Ikibazo cyo mu mutwe cya ba rutwitsi

Mu Ryamukuru rya none tuvuge ku kibazo ba rutwitsi bamwe bibanira na cyo mu mutwe ari cyo bita Pyromania. Ni ikibazo gisunika ugifite guteza inkongi y’umuriro kandi abigambiriye. Uwo muntu kubona ibintu bigurumana ni ho aba yumva agomba gukura bya byishimo by’ikirenga nka bya bindi abafite akabazo ka sadism bagira iyo bagize uwo bababaza. Amahirwe ariko ni uko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bafite pyromania babarirwa munsi y’umwe ku ijana by’abatuye iyi si ya Rurema.

Iki kibazo cyo kwikundira kubona inkongi ibica bigacika gishobora gutangira umwana agifite n’imyaka itatu. Abahanga bavuga ko uzaba umupyromane n’iyo akiri umwana usanga ashishikarira umuriro, akawegera asa n’uwufitiye amatsiko adasanzwe, akawukinisha n’ibindi bigaragaza ko awizihira.

Ni izihe mpamvu zishobora gutera uburutwitsi?


Impamvu zishakishirizwa mu buryo umuntu yabayeho akiri umwana, ibyagiye bimubaho akiri mu bugimbi cyangwa ubwangavu. Abenshi mu bagaragarwaho n’iki kibazo usanga mu bugimbi bwabo baragiye bakora ibyaha bikomeye. Urugero 19% by’ingimbi zifite ikibazo cya Pyromania usanga zarigeze guhamwa n’ibyaha byo kumena ibikoreshono gushaka gukora urukundo ku ngufu. Abandi ugasanga mu buto bwabo barakunze kubaho nta nshuti bagira, abandi baragiye habwa ibihano bikarishye nko gukubitwa, gutukwa mu ruhame, gutotezwa no kugirwa ibicibwa igihe babaga bakoze amakosa. Ikindi gishobora gutera umuntu aka kabazo ni ukuba igihe yari akiri umwana muto yaragiye abona aho abamuruta bateza inkongi maze nawe bikamukiramo.

Ikibazo cy’uburutwitsi kiravurwa kigakira?

Yee, kiravurwa pe kandi akenshi kigakira. Ni ukugana inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, basanga igitera kanaka gukunda no guteza inkongi z’umuriro ari pyromania, bagakoresha uburyo bwo kukuganiriza bugamije guhindura imyitwarire ye, gahoro gahoro, igihe kikazagera agakira. Mukamenya ko kugorora umurutwitsi wageze mu bukwerere bitoroha.

Ikindi nshuti z’ijambo ry’ubwenge, cyane mwe babyeyi, umusaza Oswald yababwira n’uko iki kibazo cy’uburutwitsi mushobora kukirinda abana banyu.Mubarinde kuba bagira inkongo y’umuriro bateza bakiri bato. Sinzi niba mwari mwabona umwana watwitse inzu. Ashobora guhahamukirako maze yanaba mukuru akajya ashumika aho abonye hose hashobora gufatwa n’inkongi. Murinde kandi abana bakitri bato kugera ahantu habaye impanuka y’umuriro cyangwa aho umusozi cg se ishyamba ririmo rigurumana. Bye!

Down Syndrome: Ubumâra akenshi buterwa n’uko ubufite nyina yamusamye akuze

Umusaza Oswald ajya akunda kubabwira ko iyo uri umugore ukarenza imyaka 35 utaribaruka na rimwe uba wiyongerera ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibyo abura mu mutwe cyangwa mu mubiri muri rusange.

Urugero ngiye kubaha ni urw’ikibazo bita syndrome de Down cg se Down Syndrome. Iterwa n’uko ku nyabubiri 21 ya chromosomes haba hari chromosome eshatu aho kuba ebyiri. Chromosome ni agace kaba mu ntima y’ingirangingo, byumvikane ko kataboneshwa ijisho, kaba gafashe DNA. DNA na yo akaba ari kantu gatuma umwana agira imisusire n’iy’ababyeyi be cg n’abandi bene wabo. Iyi ndwara rero bise Syndrome ya Down, yavuzweho bwa mbere na John Langdon Down, umuganga w’umwongereza. Hari mu mwaka w’1866 ubwo yasanganga hafi ya bose mu bana bafite ikibazo cy’ubwenge budahagije ari abavutse batyo . Ariko uko ikibazo kimeze mu mubiri w’uyifite cyatahuwe mu mwaka w’1959 na Jérôme Lejeune wabonye ko ku nyabubiri ya 21 ya chromosome hari chromosome y’inyongera.

Umuntu ufite iyi ndwara mvamurage, akenshi ubwenge bwe ntiburenga ubw’umwana muzima w’imyaka itandatu. Ni ukuvuga ngo ashobora kungana n’umusaza Oswald ariko ubwenge bwe bukiri nk’ubw’umwana w’imyaka itandu. Mu maso he usanga akenshi hafite ishusho y’uruziga, insasaya ze ngari cyane zijya kubisikana, igikanu ari kinini bitanye n’ingano y’umubiri we muri rusange, mu mu ngingo ze usanga amagufwa adateretse neza mu yandi cyane ko n’imikaya ndetse n’amagufwa bye biba biteye ukwabyo. Agira ururimi rufite umubyimba munini, kandi akenshi ruto cyane, akagira amatwi atereye hasi kandi iriya mipfunya yo ku matwi iwe iba ari mike, n’ibindi bitari byiza biba bimuranga.

Icyatumye mvuga ko buriya umugore kubyara nyuma y’imyaka 35 byongera ibyago nk’ibi byo kuba yakwibaruka umwana ufite syndrome ya Down n’imibare irabigaragaza. Ku bagore 1500 bafite imyaka 20, hari umwaku ko umwe gusa ari we ubyara umwana ufite iki kibazo cya syndrome ya Down. Ku myaka 30, mu bagore 900, umwe ashobora kwibaruka umwana ufute syndrome ya Down. Nyamara, ku myaka 40, mu bagore 100 gusa, har ibyago ko umwe muri bo abyara umwana ufite syndrome ya Down. Muri rusange, ku bana bavuka kuri iyi si ya Rurema, umwe kuri 733 avukana iyi syndrome ya Down.

Ibyago muba mwongera mwanga kubyara mu kiri bato si ibi bya syndrome ya Down byonyine. Hari n’ibindi umusaza Oswald azagenda abagezaho gake gake. Mwe mwihaye ibyo kubenga mushatse mwakwisubiraho, bye !