Mbwira uko uryama nkubwire uwo uri we !

Hari iryamukuru aho umusaza Oswald yabaganirije ku mategeko agenga ibitotsi. Icyo gihe yababwiye ko kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacu tukimara turyamye. Kugira ngo rero umuntu abone ibitotsi hakaba hari positions aryamamo. Hari ukuryamira urubavu, hari ukuryama ugaramye, hari ukwisegura ikiganza, hari ukubika inda n’ibindi. Ubu buryo umuntu aryamamo ngo abone ibitosti bushobora gutuma abandi bamenya uko ateye cg se uko ibihe arimo byifashe.

Ibi hari abahanga mu buvuzi bw’ibibazo byo mu mutwe babikozeho ubushakashatsi bwimbitse basanga: Niba kugira ngo ubone ibototsi bigusaba kuryamira urubavu, bivuga ko hari byinshi utemeranya na byo. Cyangwa se ko hari ibintu biri kugenda bihinduka bijya mu buryo bwiza mu buzima bwawe. Ikindi kandi na none buriya kuryamira urubavu rw’iburyo ntibisobanuye kimwe no kuryamira urw’ibumoso :
Niba kugira ngo ubone ibitotsi bigusaba kuryamira urubavu rw’ibumoso, bivuga ko ufite byinshi wibazaho. Biti ihi se kami yawe ibangamiwe n’impinduka ziri kuba mu buzima bwawe. Ikindi aba bashakashatsi bavuga, ni uko, igihe umuntu akunda kuryamira urubavu rw’ibumoso, aba afite umutima ukomeye kandi rimwe na rimwe akaba ashobora kuba umunyagitsure gikarishye !

Mu ryamukuru ritaha Umusaza Oswald azasobanura imiterere y’abantu bakunda kuryama bagaramye kandi bageretse akaguru ku kandi.

Ibitekerezo byawe bigeraho binyuze kuri facebook kwa Oswald Oswakim cyangwa kuri Twitter kwa Oswaki. Ushobora kandi kubinyuza ku rubaga rwa Oswald : http://www.oswaki.wordpress.com. Bye !

6 responses to “Mbwira uko uryama nkubwire uwo uri we !

  1. ahahahahh, i like it

  2. nonese ko jyewe nkunda kuryamira urubavu rw’iburyo nkaba ariho mbona ibitotsi ,ubwo byo ko mutadusobanuriye icyo bivuga? mwasobanuye kuryamira urubavu rwibumoso gusa,

  3. NJye nkunda kuryama nubitse inda cyane, cyangwa gake nibwo ryamira urubavu. ubwose bisobanuye iki,

  4. Nsengimana Janvier

    Nkundakuryamisha urubavu niseguye ukuboko kwitama

  5. nsengumuremyi isidori

    njye ubusanzwe nkunda kuryamira ukuboko kw’ibumoso

  6. uzasobanurire uwase ikibazo yakubaji nanjye turagihuj thx.

Leave a reply to lomilo Cancel reply