Ububabare bw’imikaya nyuma y’imyitozo ngororangingo

Umukunzi w’iryamukuru ku Nshuti ya Bose witwa Aimable Kayitare ucururiza Cyicukiro hano mu mugi wa Kigali yasabye Umusaza Oswald kubaganirira kuri bwa bubabare umuntu agira mu mikaya iyo akoze imyitozo ngororangingo y’indyankurye kandi ataherukaga imyitozo.

Ubu bubabare umuntu atangira kubwumva nyuma y’amasaha hagati ya 12 na 48 amaze gukora imyitozo y’ingufu cyangwa ibindi bintu bisaba ingufu z’imikaya. Bushobora kumara hagati y’iminsi itanu n’irindwi. Mwe mwamenyereye kugenda mu modoka aho mu gihe hose n’iyo haba ari muri boutiki iri mu metro 50 uvuye aho mutuye, muzibeshye mukore urugendo rw’iminota myinshi cg muge gusura bene wanyu batuye ahantu h’imisozi mugende n’amaguru muzambwira.

None hakorwa iki ngo ububare nk’ubu ntibukabye cg ngo ntibumare igihe kirekire?

N’ubwo ububabare nk’ubu budashobora kubura na gato kandi wakoze imirimo y’umubiri utaheruka, kugira ngo nibura ntibuzakuzahaze, inama ni zi zikurikira: kwishyushya mbere yo gutangira imyitozo ngororangingo,  kunywa amazi mbere na nyuma ariko cyane cyane mu gihe cy’imyotozo nk’iyi. Ikindi nyuma y’imyitozo nk’iyi ni ngombwa gukaraba amazi ashyushye no kumasa (massage) ibice by’umubiri byakoze cyane.

Ibitekerezo, ibibazo, ubuhamya, n’ibindi mushaka kugeza ku musaza Oswald ni kuri facebook kwa Oswald Oswakim no kuri www.oswaki.wordpress.com.

Tuzasubira, bye!

3 responses to “Ububabare bw’imikaya nyuma y’imyitozo ngororangingo

  1. RUZIBIZA VIATEUR

    Komera sha oswaki uzajye usoma no muri Biblia uzajya usangamo amagambo y’ubwenge uyu munsi nujya kuryama usome muri Daniel igice cya mbere urasangamo abandi banyabwenge uko bitwaye. nari ngukumbuye sha
    komerezaho
    Imana ikurinde cyane

  2. Ruzivia we, ko wabuze wo gahorana Inka n’abana we! Urakoze ku bw’izi nama ungiriye!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s