Hari abirangirizaho kubera ubwoba

Mu ryamukuru rya none kuri City Radio 88.3 reka umusaza Oswald abaganirire ku bwoba umuntu agirira ikintu kigiye kuba ariko atazi uko kiraba kimeze. Nka bwa bundi umuntu agira mbere y’uko atangira ikizamini cyangwa irindi bazwa iryo ari ryo ryose.

Ubwoba bw’icyo utazi bugirwa n’inyamaswa zoze aho ziva zikagera. Akamaro kabwo ni ntagereranywa kuko ari bwo butuma inyamaswa ifata ingamba zo kwirinda no kwitabara.

Ku bantu, ubwoba nk’ubu bushobora kuba ubw’umuntu umwe cg bukabafatira icyarimwe ari benshi iyo bari kumwe. Ni bwa bwoba umuntu agirira ikintu yumva ko ari kibi kigiye kumubaho. Ngira ngo nta wudatinya urupfu, umwijima, gucyura umunyu kimwe n’iriya stress umuntu agira iyo azi ko hari impinduka zigiye kubaho. Nk’iyo hari bamwe mu bakozi bari busezerwe cyangwa perezida ari bushyireho guverinoma nshya.

None se ni nde utagira ubwoba iyo agiye gufata ijambo imbere y’abantu benshi. Mpise nibuka umwarimu watwigishaga mu mashuri yisumbuye watubwiye ukuntu yagiye gusoma bwa mbere mu buzima bwe isomo mu misa ku Nyundo ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye. Ati “Muzi uko byangendekeye, umufurere yanyeretse aho ijambo ndasoma riri muri bibiriya, nshyiramo akamenyetso, ndaryitoza. Yambwiye ko iyo usomera abantu utagumisha amaso mu gitabo; ko ahubwo unyuzamo ukararanganya amaso mu usomera. Ati “Reka nzacishe amaso mu bakristu maze ningaruka muri Bibiriya nyoberwe aho nari ngeze. Nagiye kumva numva ibyuya mu kwaha biramanutse, amaguru mu ipantaro aba nk’amaboko, nyoberwa iyo ndi maze mpfa gusoma imirongo mbonye n’itari kuri gahunda.”

Ubwoba si ikintu mwa bantu mwe. Iyo bukabije hari abo butuma biyihagarikaho. Hari n’umusore wambwiye ko umunsi umwe yari mu kizami maze ahera ku kibazo cya mbere asanga atagishobora, icya kabiri biba ibyo, arakomeza agera ku cya nyuma asanga nta nta kimwe yashoboramo. Muzi ibyahise bimubaho? Yahise ngo yirangirizaho.

Bene ibi nibigira uwo bibabaho ntikagirengo ararwaye kuko ntibishobora kukubaho igihe cyose. Uko ugenda umenyera ibigutera ubwoba ni ko ubwoba bugeraho bugashira. Ngira ngo muzi umugani uvuga ngo “wirukankana umugabo cyera ukamumara ubwoba!”

Ubutumwa bwanyu umusaza Oswald arabutegereje kuri facebook kwa Oswald Oswakim no ku rubuga rwe http://www.oswaki.wordpress.com.

2 responses to “Hari abirangirizaho kubera ubwoba

  1. Hello umusaza!
    wambwira ikibazo cyiba cyabaye ku ma tissus nerveux no ku ma hormones kugirang’umuntu yirangizeho atyo?

  2. Ku muryango w’bice bimwe bisimiyoboro isohora ibivamubiri habaho sphencters ( ni utuntu umuntu yakwita utwugi) Utu twungi tuba ari tubiri. Akambere kifungura umuntu nta ruhare abagizemo, nta no kubitekerezaho. Iyo umuntu nta kibazo afute aka kabiri gafunguka ari uko abishatse. Urugero nk’igihe ashaka kunyara, akambere kivanaho, yajya kunyara agategeka aka kabiri kwifungura inkari zikba ziraje. Ariko iyo yikanze twombi dufungukira rimwe, maze akinyarira. Ni kimwe na biriya byo gusohora. Utwungi dufunga aho amasohora aba duhita twifungura iyo umuntu nk’uwi yikanze. Ntibiba ku bantu bose ariko. Ngayo ng’uko! Urakoze kuba utajya ucikwa n’iryamukuru kuri City Radio.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s