Kugabanya ibiryo bikungahe ku mavuta ni ukwirinda ibyago byo kurwara umutima

Indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso zihitana abantu babarirwa muri miliyoni 17 n’ibihumbi 500 buri mwaka ku isi nzima. Mu Rwanda by’umwihariko nta bushakashashatsi burabikorwaho. Ariko Dr Joseph Mucumbitsi, umuyobozi w’umuryango w’umutima mu Rwanda avuga ko mu bitaro bya Rwinkwavu anketi yakozwe yerekanye ko 20% by’abarwayi bajya kuhivuza indwara zabo ziba zifitanye isano n’umutima. Ati “Ari uku bimeze mu gihugu hose byaba biteye inkeke.” Ni na yo mpamvu asaba abashingamategeko b’u Rwanda gukora amategeko akumira imyitwarire yongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Mu biza ku isonga mu gutera indwara z’umutima harimo imirire, itabi, umubyibuho ukabije, no kudakora imyitozo ngorarangingo. Muri iri ryamukuru, n’ubwo nigeze kubibaganiriraho reka nongere mbasabe kugabanya ibiryo bikungahaye ku binure cg mvuge ku mavuta da. Cyane mwe mukunda kurya ibiribwa bituruka ku nyamaswa ni mwe mwiyongerera ibyo byago. Mu kiganiro Dr Mucumbitsi yeretse abashingamategeko amafoto agaragaraho ibiribwa nk’ibi. Hariho za Hamburger, boulettes, za mayonnaises. Yaberetse kandi ifoto y’umunyamerika wibanira n’uburirri kubera umubyibuho ndengarugero, ibicece bitendera amabere ye asa n’a,asogizi abika ibiceri kandi yari umugabo. Uriya muntu ntiyarakibasha kwiyegura kuko ibiro byarenze ubushobozi bwe.
None se bakunzi b’iryamukuru ku nshuti ya bose, ko bavuga ngo “urya icyo utazi ugahinduka icyo ntazi”, iyi mirire isigaye yaradutse no mu Rwanda igatuma umubyibuho ubarenga, imiyoboro y’amaraso igasa n’izibama murayishakaho iki? Ibi Umusaza Oswald arabivugira ko mu Rwanda nta nzobere mu kubaga umutima zihaba. Iziza gufasha ziba ziturutse mu bindi bihugu. Abarwayi babifitiye ubushobozi bo boherezwa kwivuriza hanze. None se mwibwira ko igihe murwaye indwara nk’izi hari ikindi mubasha kwimarira cg ngo mukimarire igihugu, ahubwo ko n’abatarwaye babamaraho igihe cyabo babitaho.
Erega mama kwirinda biruta kwivuza. Kandi mumenye ko abivuza bose atari ko bakira! Iryamukuru murarisanga kuri http://www.oswaki.wordpress.com.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s