Iryamukuru ku 88.30 FM: Urya icyo utazi ugahinduka icyo ntazi

Indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso zihitana abantu babarirwa muri miliyoni 17 n’ibihumbi 500 buri mwaka ku isi nzima. Mu Rwanda by’umwihariko ho nta bushakashashatsi burabikorwaho. Nyamara ariko Dr Joseph Mucumbitsi, umuyobozi w’umuryango w’umutima mu Rwanda avuga ko mu bitaro by’i Rwinkwavu anketi yakozwe yerekanye ko 20% by’abarwayi bajya kuhivuza usanga indwara zabo ziba zifitanye isano n’umutima. Akavuga ko biramutse ari uku bimeze mu gihugu hose byaba biteye inkeke. Ni na yo mpamvu yabasabye abshingamategeko gukora amategeko akumira imyitwarire yongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Mu biza ku isonga mu gutera indwara z’umutima harimo kurya ibikungahaye ku binure akneshi ibituruka ku nyamaswa, itabi, umubyibuho ukabije, no kudakora imyitozo ngorarangingo.

Muri iri ryamukuru, n’ubwo nigeze kubibaganiriraho, reka nongere mbasabe kugabanya ibiryo bikungahaye ku binure cg mvuge ku mavuta da. Dr Mucumbitsi yeretse abashingamategeko amafoto agaragaraho ibiribwa nk’ibi. Hariho za Hamburger, boulettes, za mayonezi. Yaberetse kandi ifoto y’umunyamerika wibanira n’uburirri kubera umubyibuho ndengarugero, ibicece bitendera, amabere ye asa n’amasogizi abika ibiceri kandi yari umugabo.

None se bakunzi b’iryamukuru ku Nshuti ya Bose, ko bavuga ngo “urya icyo utazi ugahinduka icyo ntazi”, iyi mirire isigaye yaradutse no mu Rwanda igatuma umubyibuho ubarenga, imiyoboro y’amaraso ikaba yanasa nizibama murayishakaho iki? Ibi Umusaza Oswald arabivugira ko mu Rwanda nta nzobere mu kubaga umutima zihaba. Iziza gufasha ziba ziturutse mu bindi bihugu. Abarwayi babifitiye ubushobozi bo boherezwa kwivuriza hanze. None se mwibwira ko igihe murwaye indwara nk’izi hari ikindi mubasha kwimarira cg ngo mukimarire igihugu, ahubwo ko n’abatarwaye babamaraho igihe cyabo babitaho.

Erega mama kwirinda biruta kwivuza. Kandi mumenye ko abivuza bose atari ko bakira! Iryamukuru murarisanga kuri http://www.oswaki.wordpress.com. Mutangeho ibitekererezo, bye!

5 responses to “Iryamukuru ku 88.30 FM: Urya icyo utazi ugahinduka icyo ntazi

  1. Peter BISENGIMANA

    Ewana Oswald ,uri uwa mbere kabisa.
    Inama utugira ziradufasha cyane,mbese wabaye muganga mwenyewe.
    Njye ndumva abantu bagombye kujya bakwishyura…kuko hari abantu benshi bagiye bakira ibikomere by’umubiri ndetse n’umutima kubera gukurikiza inama ubagira.
    Ngaho komereza aho,abantu nibataguhemba ,Imana yo izaguhemba.
    Thanks,

    Peter

  2. Peter BISENGIMANA

    ok

  3. Peter BISENGIMANA

    sawa

  4. ngira ikibazo cyo kubyibuha none ni ibihe biryo nkwiriye kurya cg se ntakwiriye kurya murwego rwo kwirinda umubyibuho.
    murakoze Imana ibongerere ubumenyi natwe turusheho gusobanukirwa

  5. Mfite akabazo gato kubijyanye n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije .

    None nk’abantu nkunze kubona babyibushye bakora sport buri Samedi ,bagera mu rugo bakarecupera ..Bijyanye na Energy bakoresheje ,ubwo iyo si Travai Nul ?
    Mbonantacyo baba bakoze .Ni bihangane bagabanye Quality ,Quantity yo nta kibazo .
    Merci .

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s