Iryamukuru ku 88.30FM: Amategeko Agenga Ibitotsi

Umusaza Oswald yabaganirije ku byiza byo gusinzira bihagije ariko hari abamwandikiye bamubwira ko bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi nijoro. Impamvu zo kubura ibitotsi nijoro ni nyinshi tuzazigarukaho nazo. Reka muri iri ryamukuru umusaza wa City Radio abahe amategeko arindwi ashobora kuzafasha abazayakirikiza kujya basinzira uko bikwiye nijoro:

• Itegeko rya mbere: Nta gukora sporo, nta gufata ifunguro rikungangahaye ku binure, nta gufata ikawa itarimo amata, ya yindi bita black coffe ch caffé noir mu gihe hasigaye amasaha ari munsi y’atandatu ngo uge kuryama.

• Itegeko rya kabiri: Ntuzasomere ibitabo cg izindi nyandiko mu buriri, ntuzanyeweremo itabi cg ngo igire indi mirimo ukoreramo niba ushaka gusinzira uko bikwiye.

• Itegeko rya gatatu: Urage ujya kuryama igihe wumva ko urushye gusa.

• Itegeko rya kane: Ntuzaryame ahandi hatari mu buri (mwe muryama ku ntebe cg ahandi murabe mwumva)

• Itegeko rya gatanu: Urage igira isaha imwe yo kubyukiraho ari yo uzajya ubyukiraho buri gusa buri gihe.

• Itegeko rya gatandatu: Urage wirinda gusinzira ku manywa igihe kirenze isaha kandi nunashaka gusinzira iri munsi yayo uzirinde kubikora nyuma ya saa cyenda z’amanywa.

• Itegeko rya karindwi ari ryo rya nyuma umusaza Oswald aguhaye: urumuri, urusaku n’ubushyuhe buhanitse ntibyemewe mu cyumba uraramo.

Mwe mutubahirizaga ibyo aya mategeko asaba kandi mukabura ibitotsi nijoro nimutangire muyubahirize muzabona ibitotsi maze murebe ngo akazi kanyu ku manywa karagenda neza, umunabi n’umushiha , niba byabarangaga, ngo biragenda nka nyomberi, umucyo n’akanyamuneza bikabataha mu maso. Umusaza wanyu ategereje ubuhamya bwanyu kuri facebook.com kwa Oswald Oswakim. Tuzasubira!

6 responses to “Iryamukuru ku 88.30FM: Amategeko Agenga Ibitotsi

  1. Muraho Mzee Oswald,

    Nkunda inama zanyu mutugira,buri gihe nyuma y’amakuru.
    Wamfasha ukambwira regime nafata ngo nanuke.
    Urakoze.

    • Wakwirinda gufata ifunguru rikungahaye ku binure (fat/graisse), niba ukunda kurya umugati ukagabanya. Ugakunda kunywa mazi menshi ukareka juice kandi ukagajya ukora imyitozo ngororangingo. N’iyo wagura umugozi ukjya usimbuka ariko nanone buriya ugiye ukora footing bishobora kugufasha. Izi nama ni izo mbaye nkugiriye. Ariko ibyiza ni uko wabanza ukambwira imyaka yawe n’akazi ukora, ukambwira ibiro ufite n’uburebure bwawe. Niba wumva ari ibanga wabinyoherereza kuri message muri facebook kwa Oswald Oswakim.

  2. AYA MATEGEKO SE BURIYA UTAYAKURIKIZA BYAMUGIRAHO IZIHE NGARUKA? NKANJYE NGIRA UDUTABO NKUNDA GUSOMA MBERE Y’UKO NDYAMA. UBWO NZABIGENZA NTE?

  3. Bjr, izo nama zanyu rwose ni nziza cyane kuzikurikiza byagirira abantu benshi umumaro, komeza ujye utwigisha bifasha benshi.
    SYLVESTRE

  4. ibi bintu birakakaye man!!

  5. Bjr, ko ntazindi nama se muherutse kutugezaho ? turazitegereje, kandi ni ingenzi cyane, mujye muzitugezaho kuri E-mail!

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s