Iryamukuru: Acrophobia

Mu ryamukuru rya none reka umusaza Oswald abaganirire ku bwoba nzirashingiro bwo gutinya ahantu hafite ubuhagarike bunini cg hahanamye. Ugasanga umuntu ntiyatinyuaka kuririra igiti, ntiyakurira urwego, ntiyatinyuka kureba epfo mu manga, ibintu nk’ibyo….

Ubu bwoba babwita acrophobia cg se phobie de hauteur. Umuntu uburwaye usanga yirinda ahantu n’ibihe byatuma yisanga ahantu hejuru aho aba yiyumvamo ko yahanuka. Yirinda kandi kureba abantu bari ahantu hejuru kuko aba yumva bagiye kwitura hasi. Iyo ababonye mbese asa n’uhahamutse kuko aba yishyize mu mwanya wabo maze ibibazo atekereza ko bafite bikamukukiramo. Aha ni ho uzasanga abonye abafundi bari hejuru ku bikwa bubaka agasa n’uhahamutse akizingira ku muntu bari kumwe kamufata imyenda akamukomeza, igitima cyamudihanye, ahumekana umuvuduko udasanzwe.

Kimwe no ku bundi bwoba nzirashingiro, buriya bita phobia, umuntu ufite acrophobia aba azi ko rwose ubwoba bwe nta shingiro bufite ariko ibyo ntacyo bihindura ku myitwarire. Akomeza rwose kwerekana ko aramutse yisanze ahantu hejuru isi yaba isa n’imurangiriyeho.

Iyo ubu bwoba bukabije, bishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’ubufite n’abandi bantu basanzwe. Ibaze kuba urimo ugendana n’umuntu nk’uyu mwagera ku kiraro akagusubirana inyuma atinya kukinyuraho. Ibaze umuntu nk’uyu mutemberanye mwagera aho biba ngombwa ko muzamuka muri etage akagutamaza anangira kuzamuka. None se mwe mukiri mu by’urukundo mwibaze, cyane mwe mujya mukunda guterurana mugasimbizanya! Maze wajya guterura umukunzi wawe utazi ko yifitiye acrophobia, akaba aragucitse arirutse. Wibwira ko uramutse utajya wumva umusaza Oswald ku “Nshuti ya Bose” ngo umenye ko bene iki kibazo hari abantu kijya kibaho, nutavaho umutera indobo kandi mwemeranaga? … ahaaaaaa, ntawarubara.

Gusa burya baca umugani mu Kinyarwanda ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Nihagira uwo mubona atinya bikabije kuba yakwisanga ahantu hari hejuru ntibizabatere kwibaza byinshi. Ahubwo muzamwiteho, mu mumwumve mumufashe. Nimubona binakomeye ku buryo binabagamira imibereho n’imibanire ye n’abandi mumushyikirize abavuzi b’ibabazo byo mu mutwe barebe niba bamuvura akamera nk’abandi. Si byo se? Ubutumwa bwanyu kuri facebook.com kwa Oswald Oswakim ndabutegereje.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s