Gukunda kuryama ugaramye bisonuye iki?

Muri iyi minsi turavuga ku bisobanuro byo kuryama muri position imwe cyangwa iyindi. Bimenyesheje iki niba kugira ngo ubone ibitotsi bigusaba kuryama ugaramye kandi ugeretse akaguru ku kandi ?

Kuryama ugaramye ubwabyo bivuga ko umuntu ameze neza, ibintu byose biri ku buringanire mu mutwe we no mu mubiri we muri rusange. Usanga mu bihugu bishyuha abantu bakunda kuba baryamye gutya iyo bari muri siesta. Ni ukuvuga ka karuhuko gato ko ku manywa nyuma y’ufunguro ry’amanywa.

Kuryama ugaramye kandi bituma ubwonko bukora neza, ubwenge bugakanguka kandi umuntu ukumva akomeye mu mubiri we.
Hari uburyo rero bunyuranye umuntu ashobora gufata mu gihe aryamye agaramye. Hari abagereka akaguru k’ibumoso ku k’ibiryo kugira ngo bumve bameze neza.

Abahanga bavuga ko akaguru k’ibumoso ari icyicaro cyo kugororoka, kakaba kanasobanura ukugira icyizere cy’ejo hazaza cg se ikizere umuntu yifitiye ubwe mu minisi izaza. Mwe mukunda kuryama mugaramye mwageretse akaguru k’imoso ku k’iburyo umusaza Oswald arizera ko ibyanyu mubyumvise.
Naho wowe uryama ugaramye kandi akaguru k’iburyo ari ko wageretse ku k’imoso tega amatwi icyo biba bisobanura. Bivuga ko uba ukeneye guhozwa, kongerwamo ikizere. Kuko akenshi buriya uba uri mu bihe byo gusuzugurwa, gucibwa amazi, mbese kudahabwa icyubahiro.

Mu by’ukuri ibi n’ibintu byikora, umuntu atanabitekerejeho, ukuguru kw’indyo akakugereka ku kw’imoso kugira ngo bimwongerere ikizere muri we, yumve na we akomeye kandi ashoboye.

Mu ryamukuru ritaha, umusaza Oswald azabaganirira ku cyo bisobanura iyo umuntu, kugira ngo abone ibitotsi bimusaba kuryamira urubavu ariko kandi akarambika ikiganza ku musaya. Tuzanareba icyo bivuze iyo umuntu akunda kuryama agaramye ariko akagereka ibiganza bye ku nda !

Ibitekerezo byawe bingeraho binyuze kuri facebook kwa Oswald Oswakim cyangwa kuri twitter,com kwa Oswaki. Ushobora kandi kubinyuza ku rubaga rwange: http://www.oswaki.wordpress.com. Bye!

About these ads

15 responses to “Gukunda kuryama ugaramye bisonuye iki?

  1. MUKERABIGWI Jean Félix

    good! where did u find it?

  2. Hello!

    None ko bavuga ko iyo umuntu akunda kuryama agaramye amera uruhara ibyo bintu ni ukuri cg ni amakabyankuru .

    Thnx !

  3. uri umuntu w’umusaza!!!!!!!!!!!!!!!

  4. Ese kuki jye iyo ryamye garamye dushaho gutekereza cyane bityo simbe nkisinziriye keretse mpinduye? Mubwire impamvu kandi muvuga ko uba uruhuka mu mutwe?

  5. HABIMANA JEAN PIERRE

    Hello
    murakoze kutubwira kukuryama ugaramye nonese kurya wubitse inda byo bisobanura iki?

  6. To Habiyaremye, ibyo kubika inda na byo birahari kuri iyi blog

  7. ALPHONSE MUHIRE

    komeza uduhugure

  8. Murakoze cyane! iyo ukunda kuryama wubitse inda byo biba bivuze iki?

  9. seminega fulgence

    ndabaza aho ubushakashatsi ku miryamire bwakorewe?

  10. none ko nanjye iyo ngaramye ndushaho gutekereza cyane mwambwira impamvu?Ndagisha inama kandi nakunze umugabo kuko we ibyo kunkunda simbihamya neza ni ubwo twasezeranye mu rukiko wembona bisa naho ntacyo bimubwiye! tumaze gusezerana hashize icyumweru ajya imahanga hashize imyaka itatu atongeye kugaruka namubaza nti ese uzaza ryari ngo nihangane aracyashaka cash,twese ko dushaka amafaranga ajyagwira?Mungire inama cg yishakiye undi!Kandi njyd numva ntamuhemukira.

  11. None se ko jewe umukunzi wanje yambwiye ngo iyo aryamye agaramye akenshi arota twibereye mu urukundo vyoba ari vyo?

  12. Kabisa turabashimira kubusobanuro mutujyejejeho, ariko se turyama ugaramye kdi utandukanyije amaguru byo bivuga iki?

  13. Muraho,ese ko iyo ntaryamishije
    urubavu niseguye uukuboko,ntashobora gusinzira bivuz’iki?

  14. Hello !
    mbanje kugushimira kubyo utugejejeho. nifuzaga kumenya noneho, kuryama ugaramye ark amaboko asa nari mu kirere ubaye ahagaze? thnx

  15. Sha biterwa n’icyo umuntu aba yariye, uzaburare ugarame uzambwira. gusa mukomereze aho da.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s